• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali bari guhugurwa ku Isanamitima N’Ubwiyunge

Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2025  yatangije amahugurwa ku Isanamitima N’Ubwiyunge, yitabiriwe n’Abasaserodoti bakorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali

Antoine Cardinal Kambanda niwe watangije aya Mahugurwa 

Ni amahugurwa azatangirwamo inyigisho ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe ndetse no kurebera hamwe ibikorwa by’Isanamitima Kiliziya igiramo uruhare.

Antoine Cardinal Kambanda yabanje gushimira abasaserdoti bitabiriye bayitabiriye.

Ati “ Kiliziya iri mu rugendo rwa synode. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma  kugira ngo turebe amabuye n’ibinogo dutsitaramo mu ikenurabushyo dukora. Icyatumye bifuza ko aya mahugurwa akorerwa mu ma zone pastorale ni uko usanga hari ibibazo  abahatuye basangiye, bafite amateka amwe. Ibi bizatuma hareberwa hamwe uburyo bafashwa”.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko buri muntu agira uko abona amateka abantu baba baranyuzemo. Nka Kiliziya, umuryango w’abemera, iyo umuntu amaze kwakira ijambo ry’Imana, akamenya Imana nk’umubyeyi udukunda twese ababi n’abeza, bituma tumenya ko natwe turi abavandimwe.

Yabibukije ko inkuru nziza ari ukumenyesha bose ko Imana ikunda abantu bayo bose, bigatuma babana nk’abavandimwe. Iyo umuntu abonye urwango mu bantu, akabona ubwicanyi bubaho, ubuhemu bituma umukirisitu yibaza impamvu ibi bibaho. Avuga ko iyo umuvandimwe wa mugenzi we arwaye atagomba kumutererana ahubwo amufasha kwitandukanya n’ikibi cye kugira ngo bubake ubuvandimwe.

Ati “ Adamu na Eva baremwe nta cyaha, baba muri paradiso, nyamara baza gushaka kwigenga, baracumura, ni uko umwiryane utangira kubinjiramo, amakimbirane n’amacakubiri hagati y’umugabo n’umugore, amakimbirane hagati y’umuntu n’ibiremwa, hagati y’abavandimwe byaratangiye. Kuva icyo gihe, usanga amacakubiri ari urwitwazo”.

Cardinal Kambanda avuga ko abo amacakubiri arangwaho aria baba bashaka kwiremamo inabi n’urwango. Ibyo batandukaniyeho ubundi usanga nta kibazo byari biteye, nyamara bashaka impamvu zo kwishakamo urwo rwango.

Ati “ Usanga abantu bashaka impamvu zo kwiremamo ibice bagendeye ku moko, uturere, uruhu, amashyaka, gender ndetse n’ibindi. Umuntu aba agomba gutsinda iyo nabi yifitemo kugira ngo yumve ko n’ubwo abantu batandukanye buzuzanya. Paul Mutagatifu aduha urugero rw’ingingo z’umubiri zuzuzanya”.

Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yabwiye Abasaserodoti ko Umupadiri ari umuyobozi uyobora abandi mu rumuri rw’Ivanjili. Agomba kwitandukanya n’ibikomere bye kugira ngo abashe gufasha umuryango w’Imana kubana kivandimwe no kunga ubumwe.

Aya mahugurwa azakomeza guhabwa abapadiri baturutse muri za Paruwasi za Arkidiyosezi ya Kigali mu byiciro bitandukanye. Akaba yibanda ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo Abihaye Imana bakwiye kuba urumuri rw’Isi babifashijwemo n’ivanjiri ntagatifu.

Leave A Comment