• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yateye inkunga ibitaro bya Rilima bivura amagufa n’ingingo

Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda tariki 27 Gashyantare 2025 yateye inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 86 frw ibitaro by’Arikidiyosezi ya Kigali bivura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo bya Rilima mu karere ka Bugesera yo gukomeza gufasha abagana (Rilima Orthopedic Specialized Hospital).

Myr Casimir Uwumukiza ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango wo kwakira impano y’Ubuyapani yashimiye imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse anashimira Ambasaderi kuza kureba uko ibikoresho by’ubuvuzi bahawe bikora.

Ati ” Iyi nkunga izatuma dutanga serivisi nyinshi ku barwayi benshi kandi ibi bitaro bizabasha kuvura neza kuko bagize ibikoresho bijyanye n’igihe kandi byari bikenwe”.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yashimye imikorere y’ivuriro rya Rilima n’uburyo ryita ku barwayi b’ingingo n’amagufa abizeza ko bazakomeza ubafatanye.

Ati ” Mbere na mbere ndashima umubano w’ibihugu byombi kandi ndashimira iri vuriro imikoranire myiza dufitanye ndabizeza ko izakomeza tukabasha kwita ku barwayi bacu tubabonera ibyibanze kugira ngo bavurwe bakire neza”.

Iyi nkunga ya miliyoni 85 Frw yaguzwe ibikoresho bishya bizagira uruhare mu kongera umubare w’abahabwaga ubuvuzi bw’indwara z’amagufa, imitsi n’imyakura ibi bitaro bisanzwe bitanga.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko u Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza ndetse umaze igihe kirekire, akaba ari imwe mu mpamvu igihugu cye cyifuje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo mu rwego rw’ubuzima.

Ati ‘‘Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu by’ingenzi u Buyapani bwitaho mu iterambere, kubera ko ari kimwe mu bintu nkenerwa by’ingenzi ikiremwamuntu gikeneye, ndetse abantu bose bagomba kugera kuri serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye.’’

Ibitaro bya Rilima bifite umwihariko mu kuvura indwara z’amagufa aho batanga serivise zitandukanye ku bantu bavunitse, ku bana bafite ibibazo byo kuremara zimwe mu ngingo z’umubiri ndetse bagakora n’ibikorwa by’igororamubiri (kinésithérapie).

Ibitaro bya Rilima ni ivuriro ritanga serivisi zihariye z’ubuvuzi bw’ubumuga bw’amagufa hamwe n’iz’ubugororangingo guhera mu 1999. Ibi Bitaro byahawe izina rya RILIMA ORTHOPEDIC SPECIALIZED HOSPITAL, Sainte Marie (ROSH, Ste Marie) risimbura iryahozeho rya Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation, Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima) ni ibya Kiriziya Gatolika, Arkidiyosezi ya Kigali. Biherereye mu Mudugudu w’Amizero, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Rilima, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, kuri km 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Inyubako Ibitaro bikoreramo zatangiye gukoreshwa mu 1988 nk’ikigo cyita ku bana b’imfubyi (orphelinat), biturutse ku gitekereza cy’abayobozi ba Kiriziya, ku bufatanye n’abagiraneza b’Abatariyani ba “Association pour l’Aide et l’Assistance aux Handicapés et Orphelins du Rwanda”.

Mu 1993 nibwo hatangiye gukorerwa ubuvuzi bw’ubumuga bw’amagufa bworoheje ku bana babaga mu kigo. Icyakora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inyubako zimwe zarangiritse n’ibikorwa birahagarara.

Mu 1999, Arkidiyosezi ya Kigali hamwe n’Umuryango w’Abagiraneza b’Abatariyani witwa “AUGERE ONLUS” basannye izo nyubako, maze zitangira gukoreshwa nk’ibitaro bivura abana ubumuga bw’amagufa bikanabakorera ubugororangingo. Muri 2004, Ibitaro byatangiye gukorana n’undi muryango w’Abagiraneza b’Abatariyani witwa Fondation Don Carlo Gnocchi.

Muri 2005, Minisiteri y’Ubuzima yemeye Ibitaro nk’ikigo kizobereye mu kubaga amagufa no gufasha abavuwe gusubira mu buzima busanzwe.

Muri 2012, Ibitaro byemewe na MINISANTE nk’ikigo cy’indashyikirwa cyakoherezwamo abana bakeneye kubagwa amagufa no gukorerwa ubuvuzi bubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Guhera muri 2013, Ibitaro byahawe ubuyobozi bugizwe n’Abanyarwanda basimbura Abatariyani bari basanzwe babiyobora. Muri 2018, Abagiraneza b’Abatariyani bagiraga uruhare mu miyoborere y’Ibitaro bahisemo kubireka basigara ari abafatanyabikorwa babyo gusa.

Muri uwo mwaka kandi, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwabyo, Ibitaro byatangiye kuvura n’abantu bakuru.

Mu mwaka wa 2020, amasezerano hagati ya Arkidiyosezi ya Kigali na Guverinoma y’u Rwanda yaravuguruwe, hasohoka n’imbonerahamwe y’imyanya y’akazi Leta yiyemeje kujya ihamo Ibitaro abakozi ikanabahemba. Mu mpera z’ukwezi kwa 11/2022, Ibitaro byatangiye gukorana na MITUWERI (RSSB/CBHI).

 

 

Leave A Comment