• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya imaze gufasha imiryango ibihumbi 30 guteganya imbyaro ikoresheje uburyo bwa Kamere

Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda itangaza ko kuva mu 2010, imiryango igera ku bihumbi 30 yafashijwe guteganya urubyaro ikoresheje uburyo bwa kamere bwemewe na Kiliziya Gatolika.

Umuhuzabikorwa muri Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, wa gahunda zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, Madamu Vestine Musabyemariya, mu avuga kubyagezweho n’iyi Serivisi mu myaka 40 imaze ibayeho yavuze ko byatanze umusaruro ku miryango yitabiriye gukoresha ubu buryo bwa Kamere mu kuboneza urubyaro.

Madamu Musabyemariya yagaragaje ko iyi Serivisi yagiyeho nk’umuganda wa Kiliziya mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Ati “Iyi Serivisi yatangiye mu 1978 ubwo Kiliziya yahimbazaga isabukuru y’imyaka 10 y’Ibaruwa Humanae Vitae ya Papa Paul wa VI. Iyi baruwa ikaba yaragarukaga ku buryo buboneye bwo guteganya imbyaro no kubaha ubuzima bwa muntu”.

Yakomeje avuga ko iyi servisi imaze gutangira yakomeje kwaguka kuko andi mavuriro yazaga i Gikondo kwiga ibyayo kuko ariho yatangirijwe. Mu 1985 Ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda bumaze kubona ibyiza byayo, bwifuje ko iyi Serivisi yaba Serivisi y’Inama y’Abepiskopi maze mu 1987, mu Rwandiko “Urugo n’Ukubyara abo wishingiye” ku mirongo ya 42-43, Abepiskopi batanga amabwiriza y’imiterere n’imikorere y’iyi Serivisi yagizwe Serivisi yo ku rwego rw’Igihugu.

Muri iki gihe iyi Serivisi yizihiza imyaka 40 ibayeho, ubuyobozi bw’iyi Serivisi bwishimira ko umubare w’abo ifasha ugenda wiyongera ndetse ikaba imaze kugera ku nzego zitandukanye ari na ko yunguka abafatanyabikorwa benshi.

Ati”Turishimira ko kuri ubu Serivisi iri mu madiyosezi yose kandi buri diyosezi ikaba ifite umukozi ubishinzwe. Muri aya madiyosezi kandi, Serivisi y’ubusugire bw’ingo ifite site 250 zikorera ku maparuwasi no ku bigo nderabuzima kandi abakozi bakora mu nzego zose bahabwa amahugurwa.”

Kugera ubu iyi Serivisi yishimira ko ikomeje kunguka abafatanyabikorwa haba mu Rwanda no mu mahanga dore ko yaninjiye mu mu Ihuriro Nyafurika ry’Ubusugire bw’Ingo (FAAF) kuva muri 2001. Ikaba kandi ikorana na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) binyuze muri RBS, nka bamwe mu bafatanyabikorwa muri Gahunda zo guteganya imbyaro.

 

Leave A Comment