Mu bikorwa byo kwita ku batishoboye byakozwe na Caritas Kigali harimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mukwivuza (mutuelle de sante) ndetse abantu 2.094 bavurirwa ubuntu.
Si ibyo gusa byakozwe mu mwaka wa 2023-2024 kuko hanatanzwe ubwisungane ku bantu 11989 bufite agaciro kangana ni 36351900frw mu rwego rwo gukomeza kwita ku batishoboye.
Mu Nteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yabaye tari 8 Mutarama 2025 hamurikwa ibyagezweho mu mwaka wa 2024 hagaragajwe ibikorwa muguteza seivisi y’ubuzima imbere no kwita ku batishoboye.
Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko igikrwa cyo kuvuza abatishoboye no kubagirira ubwisungane mu kwivuza ari ikintu cyiza cyane kuko byabaremyemo icyizere cyo kongera kumva bishimiye ubuzma no gukomeza kubaho.
Ati ” Si ibyo gusa twakoze Hhari n’ibikorwa bihoraho byo gukurikirana imikorere y’amavuriro ya Kiliziya gatolika akorera muri Arikidiyosezi ya Kigali. Ibi bikorwa bibamo: kureba uko aya mavuriro yubahiriza umurongo wa Kiliziya gatolika mu buzima; gukora ubuvugizi aho biri ngombwa; gutanga inama kugira ngo aya mavuriro atange serivise nziza. Muri 2023-2024, ibi bikorwa byatwaye amafaranga agera kuri 86.837.335 Frw.