• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kuki Igwingira ridacika?

Nubwo Leta hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bashyira imbaraga mu kurwanya igwingira mu bana bato umuntu yakwibaza impamvu ridacika burundu kandi hari ibikorwa buri munsi ngo riranduke.

Zimwe mu mpamvu zituma igwingira ridacika zikubiye mu ngeri nyinshi harimo n’ubumenyi buke bwo kutamenya gutegura ifunguro ry’umwana muto ndetse no kumenya indyo mbonezamikurire yabo.

Nyirandikubwimana Julliene umubyeyi wo mu karere ka Rulindo avuga ko bajyanye abana babo mu marerero akurikiranwa na Caritas Kigali bituma babasha kwita kubana babo bava mu mirire mibi.  Mu buhamya bwe yagaragaje ko ubumenyi buke mu kumenya gutegura indyo yuzuye y’abana bato ari imwe mu ntandaro yo kurwaza bwaki.

Ati ” Urabona hari igihe umubyeyi aha umwana ikijumba kidafite imboga, yemwe ntamuhe n’ibishyimbo akumva ko umwana yamuhaye ikintu arya ariko kitifitemo intungamubiri zihagije mu gufasha umwana gukura neza icyo gihe umwana aragwingira ugasanga atarakuze neza mu gihagararo no mu bwenge”.

Uyu mubyeyi agaragaza ko umuntu ashobora no kuba afite ibiryo bihagije ariko kumenya kubitegurira umwana bikamunanira bitewe nuko yabiteguranye isuku nke. Ikindi agaragaza ni uburyo bwo kumugaburira kuko habamo no kumenya ingano y’ibigaburirwa umwana kuko aba atazi kwivugira ko ahaze.

Indi mpamvu ituma igwingira ridacika ni ubukene kuko hari imiryango imwe ibona icyo kurya bigoranye ndetse ugasanga abana bato batabona ifunguro  rikungahaye ku ntungamubiri.

Indi mpamvu ishobora gutuma igwingira ridacika ishobora guturuka kudashyira mu bikorwa gahunda za leta zigamije kurandura igwingira mu bana bato usanga zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye aho usanga gahunda ya shisha kibondo

 

 

Leave A Comment