Kubera ibiganiro Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) itanga muri Sosiyeti bijyanye n’Ihame ry’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ; ndetse n’uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo; hari ingo zahinduye imyumvire mu mubano w’umugabo n’umugore.
Urugero ni urwa Musabyimana Jean d’Amour, ufite imyaka 33 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Kiyanza, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo , washakanye na Icyizanye Belyse ufite 28 y’amavuko batanga ubuhamya bw’uburyo babanaga mu makimbirane ariko nyuma baza guhabwa inygisho ku buruinganire bagahinduka bagashyira hamwe ubu bakaba babanye neza ndetse baranateye imbere.
Uyu muryango wumvise neza akamaro k’uburinganire mu rugo ndetse n’uburyo ubwuzuzanye hagati y’abashakanye buzanira iterambere umuryango bahitamo kubwimakaza ubu bakaba batekanye kandi bafatanya muri byose.
Ati”Ubundi abatumvise neza ihame ry’uburinganire bashobora kubyitwaza bakaba basuzugurana ndetse bikaba byabakururira umubano mubi hagati yabo ariko twe twabwumvise neza ubu turafatanya tukajya inama ndetse tugashyigikirana muri byose no mu mirimo y’urugo”.
Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ni ukugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo yo gukoresha uburenganzira bwabo bwa muntu n’ubushobozi bwabo, bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’umuryango, bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.
Mu nyigisho bahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro zivuga ko inyungu zo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bituma uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Byihutisha iterambere ry’Igihugu, kandi ntawe usigaye inyuma. Bifasha kwihutisha iterambere ry’umuryango. Bitanga uburenganzira n’amahirwe angana ku bagize sosiyete (abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa), bityo bigatuma babasha kugaragaza impano zabo ndetse bakanabyaza umusaruro amahirwe bagenerwa n’Igihugu mu nzego zitandukanye. Bigabanya n’imvune zishingiye ku mirimo sosiyete igenera bamwe hashingiwe ku gitsina cyabo.