Ishuri rya Butamwa VTC ni Ishuri rya Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali ricungwa na Caritas ya Diyosezi ya Kigali. Riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Kankuba, umudugudu wa Rugendabari. Riri ku bilometero 13 uvuye mujyi wa Kigali.
Ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2008, rifite intego yo gufasha urubyiruko rukomoka mu miryango ikennye cyane binyuze mu kwiga imyuga n’ubumenyingiro bw’igihe gito, bikabafasha kwivana mu bukene bihangira imirimo ibyara inyungu.
Amashami ishuri ryibanzeho, ni ayagaragaye ko yafasha urubyiruko ruyasoje kubona akazi no kwihangira umurimo mu buryo bworoshye kandi vuba ku isoko ry’umurimo.
Ayo mashami ni Ubudozi, Ubwubatsi, Gutunganya imisatsi, gusudira, amashanyarazi no guteka.
Ishuri rifite icyiciro cya short courses, ryakiramo umwana urangije byibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) kuzamura, akaba yakwiga amezi 6 kumanura.
Rifite kandi icyiciro cya l1 ryakiramo uwo ariwe wese uzi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda, akaba yakwiga mu gihe cy’umwaka umwe.
Hejuru y’amasomo yo mu kigo, dufite ubufatanye n’ibigo by’umurimo bifasha abanyeshuri kwimeneyereza umwuga