• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Amateka y’u Rwanda ashobora kugira ingaruka mu mikorere y’ umusaserodoti- Guverineri Mugabowagahunde

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yabwiye Abasaserodoti bakorera Ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali ko amateka y’u Rwanda umusaseridoti akoreramo ubutumwa, ashobora kuba kimwe mu bigira ingaruka mu mikorere ye.

Guverineri yabitangaje mu kiganiro yahaye Abasasrerodoti mu mwiherero w’iminsi ibiri bakoze muri uku kwezi kwa Werurwe ku Isanamitima N’Ubwiyunge.

Ni umwiherero wabaye umwanya mwiza wo kugirana ibiganiro bakora isangirabuzima ku mateka yaranze u Rwanda mu bihe byo ha mbere ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abasaserodoti kimwe n’abandi bose bagiye bahura n’ibikomere bakuye mu mateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda ndetse bamwe muri ibyo bikomere bikaba byabagiraho ingaruka mu murimo batorewe ntibawukore neza uko bikwiye.

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko Abasaserodoti nabo bakwiye guherekezwa kugira ngo bakomeze bakore neza umurimo batorewe badaherwanywe n’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Abasaserodoti bahuguwe ku Isanamitima N’Ubwiyunge

Munyigisho yatanze muri uyu mwiherero yabasangije amateka yo hambere abereka uburyo nta shingiro yari afite kandi ko ubu abanyarwanda badakwiye gukomeza guheranwa nayo.

Ikiganiro Guverineri Mugabowagahunde yatanze yagihaye Insanganyamatsiko igira iti “Amateka y’u Rwanda Umusaseridoti akoreramo ubutumwa, nka kimwe mu bigira ingaruka mu mikorere ye”.

Guverineri Mugabowagahunde akaba n’inzobere mu Mateka n’Ibisigaratongo  (Archeologue) mu nyigisho yahaye Abapadiri yazihereye mu mateka ya Kera ndetse abereka n’amwe mu mateka yagiye aranga igihugu n’uburyo ubukoroni bwagize uruhare runini mu gucamo ibice abanyarwanda.

Intego y’iki kiganiro, icyari kigamijwe n’uko abasaseridoti bagira imyumvire ijya mu cyerekezo kimwe ku birebana n’amateka y’Abanyarwanda ndetse bakayumva neza bahereye ku bisigaratongo, inyandiko n’amajwi nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco igaragaza uk abanyarwanda babagaho mu bihe byo hambere.

Ati “ Abanyarwanda bemeraga ko bafite inkomoko imwe, Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Umwami ni umuhuza w’Imana n’abantu. Ngo Imana yigiye ejuru, kuko abantu haba ubwo basaga n’abaterana amagambo, baburana, kuko ngo yaba yita kuri bamwe igasa n’aho yitaruye abandi, bityo ngo ijuru iryiza ejuru, ku isi mu Rwanda ihasiga Umwami”.

Guverineri Mugabowagahunde yabwiye Abapadiri uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ikuru iturutse ku Bakoroni ariko ishinga imizi biturutse ku yariho icyo gihe ya Aprosoma, parmehutu, zaje zikwirakwiza urwango mu bantu, no mu banyarwanda.

Guverineri avuga ko Ubukoroni aribwo bwazanye amoko kandi byose byari ibintu bigamije kuyobya abantu.

Ati “ Abanyapolitiki bakomereje ku nyigisho z’abakoroni bityo biha imbaraga irondakoko ryagejeje abanyarwanda kuri Jenoside”

Guverineri Mugabowagahunde yibukije Abasaserodoti ko amateka adakwiriye kubabera inzitizi mu gukomeza kwigisha inkuru nziza no gufasha abakirisitu gukomeza inzira y’Ubumwe.

Yabibukije ko ubumwe bw’abanyarwanda bwahozeho kuva kera abasaba kubukomeza ndetse no gukomeza kubyisha Abakirisitu ku gira ngo hasigasirwe intambwe imaze guterwa mu kubaka u Rwanda rutekanye.

 

Leave A Comment