Nyuma yo guhabwa inyigisho na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ndetse bakagihabwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde Abasaserodoti bakorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali bahuguwe ku Isanamitima N’Ubwiyunge bavuga ko bungutse byinshi ku Mateka yaranze u Rwanda ndetse banamenya aho bagomba gushyira imbaraga mu kubuka umuryango nyarwanda no kwita kubo baragijwe.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Musha Jullien Mwiseneza avuga ko yungu byinshi mu mateka yo hambere.
Ati “ Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Maurice MUGABOWAGAHUNDE, cyamfashije kongera kwibuka amateka y’u Rwanda mu byiciro byayo bitandukanye. Muri ibyo byiciro hakabamo ibyo navutse byarabaye, ibyabaye mu gihe navukiye, ibyabaye maze kumenya ubwenge, ndetse kugeza n’uyu munsi ndi Umusaserdoti ukorera ubutumwa mu gihugu gifite ayo mateka ndetse nasobanurkiwe byimaze n’uburyo nakora ubutumwa muri ayo mateka atampungabanyije ndetse nkamenya no gufasha uwo yahungabanyije”.
Padiri Mwiseneza avuga ko ubu nawe ashobora gusobanurira abandi ibyo afiteho ubumenyi kandi azakora ubutumwa bwe neza agafasha abamugana gukira ibikomere.
Ku kiganiro cya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ku nsanganyamatsiko Ikenurabushyo ry’isanamitima n’ubwiyunge rikwiye mu gufasha umuryango w’Imana kugendera hamwe ntawe usigaye inyuma , Padiri Mwiseneza avuga ko nyuma yo gusobanurirwa uburyo butandukanye bwakwifashishwa aho akorera ubutumwa yasanze byose bibanzirizwa no kubanza gutega amatwi imbaga y’Imana.
Akomeza avuga ko mu gutega amatwi habaho gutanga umuti ukwiye kandi urambye wavura uwatezwe amatwi.
Ati “ Imyaka 30 ni urugendo turakiyubaka mu rugendo rw’Isanamitima nkatwe b’Abasaserodoti duhura n’abantu benshi nitwe tugomba kubafasha gukira ibikomere ndetse natwe ubwacu uwaba abifite akamenya uburyo yabikira atagize uwo ahutaje”.
Padiri Kabanda Theophile nawe avuga ko mubyo yungutse yasanze umusaserodoti adakwiriye kubangamirwa n’amateka ahubw akwiye kuyabamo afasha abandi gukira ibikomere ndetse no kogeza inkuru nziza nta bimutega byose akabitambuka kugira ngo atange ubuzima ku babukeneye.