• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakorerabushake ba Caritas Kigali bahuguwe uburyo bwo gukurikiranamo ingo mbonezamikurire

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku ngo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas Kigali zo mu karere ka Rulindo na Gakenke abakorerabushake 35 bahuguwe ku gitabo cy’urugo mbonezamikurire y’abana bato nabo bakazahugura abigisha muri izi ngo mbonezamikurire.

Manirarora Jean de Dieu umwe mu bahuguwe avuga ko nyuma yo kwiyungura ubumenyi bagiye kwigisha abita kuri abo bana uko bazajya babigenza.

Ati “Twahuguwe kugenzura imikurire iboneye no gutahura ubumuga mu bana hakiri kare ukamwitegereza kuva ku mutwe kugera ku birenge ugapima ibirio bye ukareba ko bijyanye n’ikigero cye hanyuma ukabwira umubyeyi ibyo wabonye ku mwana we bitameze neza”.

Maniriho avuga ko ibyo bahuguwe bazajya kubihugura abashinzwe gukurikirana izi ngo mbonezamikurire z’abana bato bakagira ubumenyi bw’ibanze bwo kubitaho uko bikwiriye.

Bimwe mubyo bazigisha abakurikirana abo bana ni ukumenya iby’ibanze babaha birimo, kumenya ko  abana bakorera hamwe ibikorwa bizamura ubushobozi bwo kuvuga no gutega amatwi mu Cyongererza no mu Kinyarwanda, kimwe n’ubushobozi bwo gusoma no kwandika mu Kinyarwanda. Bishobora gukorerwa mu ishuri cyangwa hanze. Ibi bikorwa byakagombye gukorwa n’abana ubwabo bifashishije imfashanyigisho n’ibikinisho bitandukanye.

Muri iki gitabo hakubiyemo uburyo abarezi babo bamenya uko batanga amasomo abagenewe n’uburyo bayakurikiranya.

Jean Marie Valois Habarugira umwe mu bahuguye abakorerabushake avuga ko intego yaya mwahugurwa ari ugufasha abarezi bita kuri aya marerero y’ingo mbonezamikoruri y’abana bato kumenya uko batanga inyigisho.

Ati “ Natanga urugero nk’isomo ryigisha abana gkorera hamwe ibikorwa bituma basobanukirwa n’umuryango mugari barimo, ibinyabuzima bibamo, imiterere y’ibintu bitandukanye ndetse n’ikoranabuhanga. Bishobora gukorerwa mu ishuri cyangwa hanze. Ibi bikorwa byakagombye gukorwa n’abana ubwabo bakoresheje imfashanyigisho n’ibikinisho bitandukanye”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko iki ari igihe cy’amahirwe giha umwana umusingi ukomeye w’ubuzima bwe bwose, akarindwa imirire mibi, igwingira, ubumuga n’idindira mu mikurire.

Ku bana bavukanye ubumuga cyangwa badakura neza, ni igihe kiza cyo kubasuzuma hakiri kare, hagatangwa ubufasha bwa ngombwa kugira ngo ubumuga bukumirwe, hagabanwe ubukana bwari buzagire kandi idindira mu mikurire ryirindwe bityo abana bakure neza.

Politiki ikomatanya uburenganzira bw’umwana ya 2012 hamwe na Politiki mbonezamikurire y’abana bato ya 2016 zishimangira ko abana bose, ndetse n’abana bafite ubumuga bafite uburenganzira ku buzima, imirire myiza, uburezi, kurindwa no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Iki gitabo kizafasha gushyira mu bikorwa Politiki Mbonezamikurire y’abana bato, ndetse na Politiki ikomatanya uburenganzira bw’umwana, hakusanyirizwa hamwe amakuru areba abana baza ku rugo mbonezamukurire, harebwa ireme rya serivisi bahabwa, hagafatwa ingamba za ngombwa mu gihe gikwiye.

 

 

 

 

 

Leave A Comment