Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwikura mu bukene Paruwasi ya Nyamata yoroje abakene 27 ihene kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.
Iki gikorwa kije gikurikira ikindi cyakibanjirirje mu kwezi kwa kabiri aho abakene 9 borojwe ingurube n’abandi 10 bahawe igishoro,muburyo bwo kubafasha kwiteza imbere kugirango nabo bashoboye kwifasha.
Sr Nyirabahire Gorethi avuga ko inkunga ya’amafaranga yatanzwe kuri aba bakene ingana 300000frw buri muntu yagiye ahabwa amafaranga 10000frw.
Ati ” Izo ngurube nazo twatanze zihagaze agaciro k’ibihumbi 450000frw zihabwa abaturage icumi. Gahunda ihari ni ugukomeza guteza imbere abatishoboye bakava mu kiciro bakajya mu kindi”.
Sr Nyirabahire avuga ko inkunga batanga itagarukira gusa ku mukene wayihawe ahubwo habaho no kumuherekeza gahabwa ubujyanama kugira ngo abashe kuyibyaza umusaruro.
Umwe mu baturage bahawe ihene yo korora avuga ko bizamuvana mu bukene ndetse bikongera n’umusaruro ukomoka ku buhinzi kuko izamuha ifumbire.
Muteteri Jacqueline avuga ko yahingaga ntiyeze ariko ko ubu yizeye kuzabona umusaruro uhagije biturutse ku ifumbire ndetse ko niyororoka izamuteza imbere.
Ati ” Ihene ibyara abana batatu cyangwa babiri nimbyarira kabiri nzaba nabonye icyororo ndetse n’igishoro ku buryo nizeye ntashidikanya ko ninyifata neza izampa icyororo ikanamvana mu bukene burundu”.
Uwamahoro Francine nawe yorojwe ingurube ashimira paruwasi ya Nyamata yabibutse ko nabo bakwiye kubaho atari abakene avuga ko itungo yahawe rizamufasha nawe kwita ku muryango we .
Ati ” Ntabaye indangare iyi ngurube yaduhindurira ubuzima n’umuryango wange kandi nzakomeza kuyorora neza impe mutuweri z’umuryango wange ndetse izampa ifumbire, kandi nkurikije ukuntu yororoka vuba izadukura mu bukene.