Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu mirenge ya Ntarabana na Rukozo mu karere ka Rulindo bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku midigudu azabafasha gukangurira abagore bayobora kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciata niwe watanze amahugurwa kuri aba babyobozi bo mu nzego z’ibanze abasaba gukangurira abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Ati “ Intego yo kubahugura igamije gukangurira abagore kwitinyuka bakajya mu nzego zifata ibyemezo kuko bibafasha kwiteza imbere ndetse n’ingo zabo zigatera imbere”.
Ikindi ni uko iyo umugore ahawe ijambo akagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo hiyongeraho no gukumira ihohoterwa rishingiye ku giitsina.
Kaligirwa avuga ko ibiganiro biba bigamije no guhindura imyumvire yo hambere yapfobyaga umugore ikanamutesha agaciro ndetse ikanamubuza uburenganzira bwe kubera umuco.
Ati “ Tubikora mu rwego rw’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo kandi bitinyuke ntibakomeze guhezwa hagendewe ku mateka”.
Umwe mu bahuguwe avuga ko amakosa akorwa ashingira ku muco basanganye ababyeyi babo nko kumva umugore atafata icyemezo cyo kuba yagira icyo agurisha mu rugo umugabo atamuhaye uburenganzira, no kumubuza kwitabira inama no kujya mu nzego z’ubuyobozi kuko babifataga nko kuba igishegabo no gutakaza umuco.