• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ese wari uziko umwana nawe agira inshingano ze agomba gushyira mubikorwa?

Nubwo ababyeyi bagira inshingano zo kurera abana bakabaha ibyo babagomba kugira ngo bakure neza mu mibereho yabo ya buri munsi abana nabo bagira inshingano zabo bitewe na buri kigero bagezemo ariko bakazisohoza babifashijwemo n’ababyeyi babo.

Izo nshingano z’umwana uzisanga mu gitabo cya Caritas Kigali cy’Inyoboranyigisho ku burenganzira bw’umwana no kumurinda gikubiyemo inyigisho ndetse n’inshingano z’umwana n’uburyo umubyeyi asabwa kumufasha no ku muherekeza kugira ngo azisohoze neza.

Umwana afite uburenganzira bwo kwiga ariko nawe afite inshingano zo kwiga kandi agatsinda, Umwana afite inshingano zo gufata neza ibyo yahawe ndetse no kubirinda kwangirika, afite inshingano zo kubaha abaruta ndetse na abamuruta, Umwana akandi afite inshingano zo kwirinda icyamuhungabanya, Umwana afite inshingano zo kubanira neza abandi cyangwa bagenzi be, umwana afite inshingano zo kudahutaza abandi no kutababangamira, ndetse ntagomba guhohotera mugenzi we, akanagira  inshingano zo kutangiza ibyo kurya yahawe, akanubaha ubusugire bw’abandi.

Uburenganzira ni ikintu cyose wemerewe kandi uhabwa kugira ngo ubashe kubaho neza kandi mu bwisanzure ubane n’abandi neza mu muryango mugari. Uburenganzira umwana arabuvukana, ni nk’izina ryawe, ishusho y’amaso yawe, uruhu rwawe n’ibindi. Uburenganzira ntibugurishwa kandi bugomba kubahirizwa. Uburenganzira burengerwa n’amategeko kandi kirazira kuvutswa uburenganzira bwawe kuko iyo habayeho kubuvutswa, leta irakurenganura kuko amategeko mpuzamahanga avuga ku burenganzira bw’umwana agena n’uburyo bwihariye bwo kurenganura abagizweho ingaruka n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwabo.

Gusa nanone umwana  wese ntafite uburenganzira bwo gukora ibyo yishakiye ndetse no gufata ibyo abonye byose kuko afite inshingano zo gukora ku ishuli, kubaha abarezi be ndetse no kubaha bagenzi be. Afite inshingano zo kubaha umuryango akomokamo ndetse n’abaturanyi,  kwirinda ivangura iryo ariryo ryose mu gihe ahitamo inshuti,  kugendera ku mategeko agenga umuryango Nyarwanda kugirango bimufashe kwihesha agaciro.

Umwana afite inshingano zokwiyakira uko ari no kwemera aho akomoka no gusukura ibikinisho bye, kwirinda imikino imukomeretsa ndetse no kuba inyangamugayo ku nshuti ze no  kwitwararika mu mikurire ye ndetse n’iya bagenzi be hamwe no gukunda igihugu cyamwibarutse anarinda ibyagezweho.

Ikindi ni ukumenya kubabarira abandi bana ndetse n’abakuru akagira uruhare mu iterambere ry’umuco we ndetse n’imibereho myiza zo kubaha ubuzima bwe nubwa bagenzi be akamenya kubaha no gukoresha neza igihe cy’ikiruhuko n’imyidagaduro yemerewe ndetse akirinda kwangiza igihe cya bagenzi be. Ni byiza kandi kurinda ubushuti afitanye na bagenzi be akanubaha ndetse agafata neza ibyo yahawe.

 

Leave A Comment