Kubera ibiganiro Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) itanga muri Sosiyeti bijyanye n’Ihame ry’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ; ndetse n’uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo; hari ingo zahinduye imyumvire mu mubano w’umugabo n’umugore.
Ibi biganiro kandi byatumye imiryango 2028 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Isezerana, ndetse imiryango 368 itoza abana babo kuzuzanya hagati y’abakobwa n’abahungu, ndetse imiryango 312 ibanye neza mu bwuzuzanye.
Amurika ibyo Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro yagezeho mu mwaka wa 2024 Padiri Twizeyumuremyi Donatien yabwiye abitabiriye Inteko rusange ya Caritas ko guhugura ku ihame ry’uburinganiro n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo ari ingenzi kuko byatanze umusaruro ku miryango yahawe ayo mahugurwa.
Ati “ Kuba imiryango yiyemeza gusezerana umugore akagira uburenganzira ku mutungo w’urugo n’ikintu cy’ingenzi ndetse bakagifatanya no gutanga uburere ku bana babo nta busumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa”.
Ubusanzwe uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bivuze guhabwa uburenganzira bungana, amahirwe angana, ntihagire uvutswa ikintu na kimwe kubera igitsina cye.