Ubutumwa bujyanye no gushishikariza abaturage ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’Isanamitima bwagiye bunyuzwa no mu bikorwa ndangamuco nk’imivugo, imbyino, ndetse n’ikinamico. Ibi byategurwaga n’abantu bo mu byiciro byose: urubyiruko, abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko ruri mu mashuri.