• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya uruhare rwa Caritas Kigali mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Caritas Kigali igira uruhare rwo kurwanya no gukumira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko kugira ngo rubashe kubaho mu buzima bwiza.

Ibicishije mu bukangurambaga mu rubyiruko yigisha inkumi n’abasore ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ikanafasha abana bo mu muhanda babaswe nabyo kubireka.

Caritas Kigali yagiye ifasha abana bo mu muhanda kuva muri ibyo bikorwa ikabafasha gusubira mu mashuri ndetse no mu miryango yabo bamwe bakaba abagabo.

Ni ubuhamya butangwa n’ababivuyeho bavuga ko kunywa ibiyobyabwenge ari ikintu kibi cyane kuko abenshi batabasha kugira icyo bagera ho biturutse kuba adatekereza neza.

Ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’ababikoresha zigera no ku bandi batabikoresha bitewe n’uko ibibazo biteza ku mibereho ya muntu bigera no ku badafite aho bahuriye nabyo nko gukenesha umuryango we no guteza umutekano muke muri rubanda.

Abahanga bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bikagira ingaruka ku buzima bwe, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa kitewe mu rushinge n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara no gukoreshwa mu Rwanda ari Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Mugo (Heroin), Lisansi, Cocaine, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge nka muriture n’izindi, ibinini bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Itariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, wagiyeho hagamijwe gukangurira abatuye Isi kubireka no kubirwanya, kuko byangiza ubuzima bikagira n’ingaruka mu guhungabanya umudendezo w’abatuye Isi.

RBC isobanura ibiranga umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge; kivuga ko kugira ngo umuntu yitwe imbata yabyo, aba afite bimwe mu bimenyetso birimo irari ridashira ryo gufata ikiyobyabwenge, kugira ububabare cyangwa ibindi bimenyetso iyo ikiyobyabwenge cyagabanutse cyangwa cyabuze mu mubiri, gukenera kongera ingano y’ikiyobyabwenge kugira ngo yumve amerewe neza, gutakaza ishyaka ryo gukora ibindi bintu bitari ugukoresha ikiyobyabwenge, gukoresha igihe kinini cy’umwanya we wa buri munsi mu biyobyabwenge no gukomeza kubikoresha n’igihe azi neza ingorane byamuteje n’ingaruka ashobora guhura nazo.

Ingaruka zirebana n’ibihano ahabwa n’amategeko

Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo itemewe n’amategeko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50’000) kugeza ku bihumbi magana atanu 500,000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000) kugeza kuri Miliyoni eshanu (5,000,000).

Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Leave A Comment