Hari ibikorwa bihoraho byo gukurikirana imikorere y’amavuriro ya Kiliziya gatolika akorera muri Arikidiyosezi ya Kigali. Ibi bikorwa bibamo: kureba uko aya mavuriro yubahiriza umurongo wa Kiliziya gatolika mu buzima; gukora ubuvugizi aho biri ngombwa; gutanga inama kugira ngo aya mavuriro atange serivise nziza. Muri 2023-2024, ibi bikorwa byatwaye amafaranga agera kuri 86.837.335 Frw.