• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mu mwaka wa 2024 Komisiyo y’ubutabera yaherekeje mu isanamitima imfungwa n’abagororwa 596

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali imaze guherekeza imfungwa n’abagororwa n’abafunguwe 596 mu rwego rwo kubategura kubana neza nabo basanze mu miryango yabo bahemukiye.

Iki gikorwa gikorwa muri gahunda yo gushyikira Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubafasha gukora urugendo rwo gukira ipfunwe n’ibikomere bakomara ku byaha bakoze.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko igikorwa cyo guherekeza Imfungwa n’Abagororwa kigamije gufasha umuryango nyarwanda kongera kwiyubaka no gukira ibikomere bituruka ku cyaha cya Jenoside bakoze ndetse no kubanira neza n’abandi baba basanze mu muryango nyarwanda.

Abayobozi bifatanya na CDJP gutanga inyigisho ku bagororwa

Ati “ Aba bantu bakoze Jenoside nabo bafite ibikomere bituruka ku bwicanyi bakoze twasanze kurangiza igihano bagasubira mu muryango nyarwanda bidahagije bisaba no kubaherekeza mu rugendo rw’isanamitima kugira ngo bazabanire neza abandi bazaba basanze ndetse nubwo baba barangije ibihano bazatere intambwe basabe imbazi nabo bahemukiye”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasuye Igororero rya Mageragere na Miyove mu rwego rwo kungurana ibitekerezo muri gahunda zo guteza imbere ubumwe, ubwiyunge, ubudaheranwa n’isanamitima.

Imfungwa n’abagororwa bagira umwanya mwiza wo gucinya akadiho

Muri iki gikorwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yajyanaga n’abayobozi b’ uturere amagororero aherereyemo hamwe n’inzego z’umutekano bakaganira n’imfungwa n’abagororwa ndetse ukaba umwanya mwiza wo gutangamo ibitekerezo binyuranye bagahabwa n’umwanya wo kwisanzura bakabaza ibibazo.

Ati “ Ni umwanya mwiza kuko abayobozi babo baboneraho umwanya wo kubagezaho gahunda z’igihugu mu bumwe n’ubudaheranwa”.

 

 

Leave A Comment