• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Noveni itegura umunsi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho wo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagennye ko uba umunsi wihariye wo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubutumwa bwasohowe n’Inama y’Abepisiko mu Rwanda buvuga ko bifatanyije n’umuryango nyarwanda wose muri iki gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 31 abavandimwe bacu bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iki ni igihe cyo kuzirikana ku buzima bwabo n’umurage badusigiye.

Nk’abakristu rero, ni ngombwa ko duhuza isengesho ribatura Imana kugira ngo urumuri rwayo rubarasireho. Aya masengesho y’iminsi 9 (Noveni) agamije gufasha Abakristu bateraniye hamwe cyangwa se umuntu ku giti cye kwiyumvamo isano ikomeye dusangiye n’aba bavandimwe bacu badutanze kuva kuri iyi si.

Hazazirikanwa kandi ubugome ndengakamere bwahekuye igihugu cyacu tugasaba ngo ntibizongere ukundi mu buzima bw’Abanyarwanda ndetse n’ahandi hose ku isi. Iri sengesho rizafasha abantu bose kongera kwiyumvisha agaciro k’ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu; tuzirikane ko Imana ari yo soko y’ubuzima. Nta n’umwe wemerewe kwambura undi ubuzima.

Ku munsi nyirizina wo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abakristu batura Igitambo cy’Ukaristiya, hagategurwa amasengesho rusange yihariye, kandi aho bishoboka bagasura Urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bakahasengera kandi bakabaha icyubahiro.

Abapisikopi bararikiye Abantu bose gukora iyi Noveni haba umuntu ku giti cye, mu miryango yabo, mu miryango remezo, mu makoraniro y’abasenga, mu ngo z’Abasaserdoti n’iz’Abiyeguriye Imana. Iri sengesho rizafasha guhumuriza abagifite ibikomere bikomoka kuri aya mateka yacu kandi tubashyigikire mu rugendo rw’ubudaheranwa. “Twibuke twiyubaka”.

Leave A Comment