• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Babaye ibitambo by’Urwango n’Ivangura byabibwe n’Abakoroni- Karidinali Kambanda

Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda arasaba abanyarwanda gutoza abato umuco w’Amahoro n’ubuvandimwe kuko ari byo byabuze biba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Aba babyeyi,inshuti n’abavandimwe, babaye ibitambo by’Inabi urwango n’Amacakubiri byabibwe n’abakoroni bigasenya ubumwe n’ubuvandimwe by’Abanyarwanda.”

Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwijima w’ivangura, urwango n’amacakubiri byatumye abanyarwanda bahemuka, bagirira nabi abavandimwe.

Karidinali Kambanda kandi yagaragaje ko no kuri ubu hari abafite umutima unangiye ndetse n’amahanga yagakwiye kuba yigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba areba inyungu zayo bigatuma yirengagiza ukuri.

Yasabye ko abato, abanyarwanda b’ejo, bategurwa neza, kugira ngo bakurire mu murage w’ubumwe n’ubuvandimwe birinda ko ibyabaye byazongera ukundi.

Yibukije ubutumwa Komisiyo y’Abepiskopi yageneye Kwibuka ku nshuro ya 31, aho yifashishije Ijambo ry’Imana yagize iti”Nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro” (Ef 4, 2-3).

Karidinali Kambanda avuga ko n’ubwo Abanyarwanda banyuze mu mwijima w’urwango n’urupfu badakwiye kwiheba kuko nk’uko Abakristu babyizera urupfu n’Inabi bidafite Ijambo rya Nyuma kuko Kristu yabitsinze.

 

Leave A Comment