Papa Fransisiko yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88, mu rugo rwe Casa Santa Marta i Vatikani.
Ku isaha ya 9:45 z’igitondo cy’uyu wa mbere wa Pasika, Karidinali Kevin Farrell, Camerlengo w’ibiro bya Papa yatangaje urupfu rwa Papa Fransisiko muri aya magambo.
Ati “Bavandimwe, N’akababaro kenshi turababikira urupfu rwa Papa Fransisiko. Ku isaha ya 7:35 mu gitondo, Umwepiskopi wa Roma, Papa Fransisiko, yatashye mu rugo rwa Data. Ubuzima bwe bwose yakoreye Nyagasani na Kiliziya. Yatwigishije gushyira mu bikorwa imigenzo myiza y’Ivanjili mu budahemuka, no gukunda abantu bose, cyane cyane abakene n’intamenyekana. Twishimira urugero rwiza yaduhaye nk’umwigishwa w’ukuri wa Yezu, turagije Roho ya Papa Fransisiko urukundo n’impuhwe by’Imana mu Imwe mu Butatu Butagatifu.”
Papa yajyanywe mu bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, nyuma yo kumara iminsi arwaye inkorora (bronchite).
Uburwayi bwa Papa Fransisiko bwakomeje gukara buhoro buhoro, maze abaganga be bamumenyesha ko afite umusonga wo mu bihaha byombi (bilateral pneumonia) ku wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare.
Nyuma y’iminsi 38 ari mu bitaro, Papa yasubiye mu rugo rwe Casa Santa Marta, ruri i Vatikani kugira ngo ariho akomereza kwitabwaho no gukira neza ariko birangiye Imana imwisubije.
Mu 1957, ari mu myaka ya za 20, Jorge Mario Bergoglio (Papa Fransisiko) yabagiwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Argantine kugira ngo akurweho igice kimwe cy’uruhande rumwe rw’igihaha cye cyari cyarafashwe n’indwara ikomeye y’ubuhumekero.
Amaze kugera mu zabukuru, Papa Fransisiko yagiye arangwa no kurwara indwara zifata ubuhumekero kenshi, ndetse yigeze no gusubika uruzinduko yari yarateganyije kugirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Ugushyingo 2023, kubera ibicurane no kubyimbirwa mu bihaha.
Muri Mata 2024, Papa Fransisiko wamaze kuva mu buzima yemeje igitabo gishya cya liturujiya cy’imihango yo gushyingura aba-Papa, kizayobora misa y’ishyingurwa rye, ariko kugeza ubu igihe cy’iyo misa ntabwo kiratangazwa.
Iki gitabo gishya cya kabiri ‘Ordo Exsequiarum Romani Pontificis’ cyazanye ibintu bishya byinshi, harimo n’uburyo ibisigazwa by’umubiri wa Papa bigomba kwitabwaho nyuma y’urupfu.
Kumusezeraho bibera muri shapeli, aho kuba mu cyumba yapfiriyemo, umubiri we kandi uhita ushyirwa mu isanduku.
Nk’uko byatangajwe na Arkiyepiskopi Diego Ravelli, Umuyobozi w’imihango y’ubutumwa (Master of Apostolic Ceremonies), Papa Fransisiko yari yasabye ko imihango yo kumushyingura yoroshywa kandi ikibanda ku kwerekana ukwemera kwa Kiliziya mu mubiri wazutse wa Kristu.
Arkiyepiskopi Ravelli yagize ati: “Umuhango wavuguruwe, urashaka kugaragaza ko gushyingura Papa w’Abaroma ari uw’umushumba n’umwigishwa wa Kristu, kandi atari uw’umuntu ukomeye w’iyi si.”
Mu buryo butandukanye n’abamubanjirije, Papa Fransisiko azashyingurwa muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore mu gace ka Esquilino muri Roma.
Papa Fransisiko yitabye Imana nyuma y’amasaha macye yakiriye abakirisitu b’Abakatolika bari bateraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero kugira ngo bamubone ku Munsi Mukuru wa Pasika.
Yatanze umugisha wa ‘Urbi et Orbi’ aturutse ku muryango urebana n’imbuga nyuma ya misa yo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Asubiye muri Bazilika, Papa Fransisiko yagiranye ikiganiro gito na Visi Perezida wa Amerika JD Vance, wari kumwe n’umuryango we mu mujyi wa Roma kwizihiza Pasika. Gusa Vatican yatangaje ko icyo kiganiro cyamaze iminota mike.