• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahawe ibigega

Abagenerwabikorwa 31 bo mu tugali twa Gihembe na Nyakayenzi  mu murenge wa Ngeruka  mu karere ka Bugesera mu mushinga wa RWA 079  kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025 bahawe ibigega 31 bya Litiro 2000 kuri buri kimwe byo gufata amazi.

Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko ibi bigega bizabafasha gufata amazi y’imvura.

Ati “Amazi ibi bigega bizafata azabafasha cyane cyane mu kuhira imirima y’ibikoni ndetse no muyindi mirimo yo mu rugo harimo no kongera isuku mu ngo zabo”.

Padiri twizeyumuremyi akomeza avuga koi bi bigega bizagabanya kandi isuri y’ubutaka iterwa n’amazi aturuka ku mabati y’inzu zabo, ndetse kandi igihe bakoreshaga bajya gushaka amazi bakazajya bagikoresha mu yindi mirimo iteza imbere imiryango yabo.

Abahawe ibigega bari mu byiciro by’abakuze, abafite uburwayi budakira, abafite ubumuga ndetse n’abapfakazi.

Padiri Twizeyumuremyi yasabye abahawe ibigega kuzabifata neza, ndetse no gukomeza gukoresha neza amahirwe umushinga ukomeza kubagezaho mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ibiganiro Padiri Twizeyumuremyi yagiranye n’amatsinda 3 yo  kwizigama no kugurizanya yo mu midugudu ya Heru na Kimiduha abibutsa ko amatsinda afashwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) agomba kuba akora  kandi anabasaba ko gahunda yo kugabana amafaranga muri gahunda yo kurasa ku  ntego ikorwa neza kugira ngo ibyo bizigamye bibafashe kwivana mu bukene.

Abagenerwabikorwa bishimiye inkunga zitandukanye  bahabwa ndetse n’uburyo Komisiyo y’Ubutabaera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) ikomeza kubaherekeza no kubafasha mu rugendo rw’iterambere barimo.

Leave A Comment