• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibigega 100 byahawe abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritasi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera tariki ya 19/4/2022 bashyikirijwe ibigega 100 byo kubafasha guhunikamo amazi bazajya bifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe ibi bigega batangaje ko bizabafasha gufata amazi y’imvura bakazayifashisha mu buhinzi bwabo.

Nayigiziki Sylivestre ari mu bahawe ikigega, abajijwe uko yakiriye iki gikorwa yariyamiriye mu byishimo byinshi ati “Iyaba umuntu babyinaga byibura ngo ubibone, kukubwira ko nishimye gusa ntibihagije kuko nagombye gukora ikintu kibigaragariza buri wese ko nishimye kandi cyane, nukuri byanejeje mu mutima hamwe na bagenzi banjye tubana mu matsinda.

Iki kigega avuga ko kigiye kumuruhura urugendo n’imvune yakoraga ajya kuvoma amazi muri cyohoha akabasha kuvomera akarimo k’igikoni gahinzeho imboga, no kuyifashisha avomera imyaka ihinze imusozi mu gihe cy’impeshyi.

Ati “Kubera ko ari ikigega kinini cyane, amazi azajya amfasha mu mirimo myinshi itandukanye, haba mu kumesa imyenda yo kwambara, kuyakoresha isuku yo murugo, ndetse nzajya nyasukura nkoresheje imiti isukura amazi ubundi nyatekeshe”.

Nyiransabimana Dancille ni umubyeyi w’abana 5 wibana, avuga ko iki kigega kije kumubera igisubizo cy’ibibazo byinshi yari afite mu rugo kandi kigiye kuruhura abana be imvune zo kujya kuvoma amazi y’ikiyaga cya Cyohoha.

Ibigega bizabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi

Avuga ko mu kagari kabo ka Rutonde bari bafite Robine imwe gusa ugasanga amazi bayasaranganya, akanga akaba make ugereranyije n’abaturage bahatuye, ariko kuko babonye ibigega bibafasha gufata amazi y’imvura bizamufasha cyane mu mibereho y’urugo rwe.

Ati “Ubu abana banjye batandukanye n’urugendo rurerure rwo kujya kuvoma, akarima kanjye k’igikoni ntabwo kazongera kuma kubera izuba, mu gihe cy’impeshyi ntabwo imyaka y’igasozi yakuma kuko nzaba narabitse amazi yo kuyivomera, ubu kandi ngiye kongera isuku yo mu rugo kuko nzaba mfite amazi ahagije.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciata yabasabye gufata neza ibi bigega bahawe kugirango bitazangirika.

Kaligirwa yabasobanuriye ibyiciro byagendeweho bahitamo abagomba guhabwa ibi bigega ko byahawe abari mu cyiciro cy’abakuze, abarwaye indwara zidakira, abamugaye, ndetse n’aba bonyine.

Ikintu gikomeye yabibukije ni ukujya basaranganya amazi na bagenzi babo batabonye ibigega ndetse no ku baturanyi babo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yibukije abagenerwabikorwa bahawe ibigega kujya babifata neza ndetse bakabungabunga neza ibikorwa umushinga wabagejejeho kabone n’iyo umushinga warangiza ibikorwa byawo muri ako gace, ariko ibyo bagejejweho bigakomeza kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Gufashwa ni byiza ariko biba byiza kurushaho iyo ufashije umuntu kwifasha, izi nkunga muhabwa rero nizo kubafasha kwifasha namwe mu mibereho yanyu ya buri munsi ibyo mwafashijwe mukabibyaza umusaruro wo kugera ku mibereho myiza”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI yabasabye ko ibigega bahawe bibafasha kongera isuku mu mibereho yabo ya buri munsi haba ku myambaro naho batuye, kwita ku matungo abayafite, kuhira imyaka ihinze imusozi ndetse n’utirima tw’igikoni ariko bakibuka kuyasangira n’abaturanyi batabashije guhabwa bino bigega.

Leave A Comment