• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya Gatolika irashaka kongera imbaraga mu gufatanya na Leta muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere

Antoine Cardinal Kambanda yayoboye inama y’iminsi 2 yiga uburyo Kiriziya Gatorika izafatanya na Reta y’u Rwanda muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere.

Iyi gahunda kiriziya yayishyizemo imbaraga yigisha abaturage guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere aho gukoresha imiti n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose bubuza umugore gusama.

Iyi nama yahuje Abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’umuryango, abapadiri bayobora caritas za diyosezi, abahuzabikorwa mu ishami ry’ubuzima muri za Caritas n’abashinzwe serivise y’ubusugire bw’ingo mu madiyosezi bunguranga ibitekerezo uburyo bafasha reta gushyira mu bikorwa ndetse no kwigisha guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

Nubwo reta ikoresha ijambo kuboneza urubyaro Kiriziya yo ikoresha ijambo guteganya imbyaro, kuko baba bashaka kwigisha ababyeyi kubyara abo bamaze guteganyiriza.

Tariki ya 23-24/5/2022 mu biganiro bagiranye muri gahunda yo gushyigikira gahunda ya Reta yo guteganya imbyaro kugirango bakomeze bahangane n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bwabo.

Impamvu Antoine Cardinal Kambanda yabisabye Abapadiri nuko mu nshingano bafite bahura n’abakiristu benshi cyane kandi mu nyigisho babaha ko batagomba kwibagirwa kubibutsa iyi gahunda ya Leta yo “Guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.

Cardinal Antoine Kambanda asobanura ko Kiriziya Gatorika ishyigikira ko abashakanye bagomba guteganya imbyaro kugirango himakazwe gahunda ya leta yo kubyara abo bashoboye kurera bakurikije ubushobozi bwabo, Kiriziya rero yiteguye gutanga umusanzu wayo muri iyo gahunda.

Iyi mvugo yo “Guteganya Imbyaro” niyo Kiriziya Gatorika ikoresha muri iyi gahunda kugirango ibashe gusobanurira abashakanye neza uko bagomba kubyitwaramo kugirango babyare abana barateganyije nibizabatunga.

Ati “Mugomba no gusobanurira Abakiriristu impamvu twe dukoresha imvugo yo “Guteganya Imbyaro” ko twasanze aribwo buryo bwiza butuma abakrisitu bamenya ko bagomba kubyara abana bamaze kumvikanaho hagati yabo ariko baka baranateganyije uburyo bwo kubareramo”.

Ijambo “Guteganya Imbyaro” ryatekerejweho igihe Kiriziya Gatorika yiyemezaga gushyigikira iyi gahunda ya Leta yo gusaba ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera bashingiye ku bushobozi bafite.

Abasaserodoti bavuga ko iyi gahunda bayigize iyabo ahubwo ko bagiye kongeramo imbaraga bagakomeza gutambutsa ubu butumwa mu bakirisitu babo.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda avuga ko batagomba kugira urwitwazo na rumwe kuko uburyo bwo gutambutsamo ubutumwa babufite igihe bahuye n’abakirisitu. Kiriziya Gatorika ikaba ifite inshingano zo kunganira Leta muri gahunda yo guteganya imbyaro kugirango ababyeyi babashe kubyara abo bashoboye kurera kandi bakabigisha kubikora mu buryo bwa kamere bwo kuba ukwezi k’umugore.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien ayobora Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko iyi gahunda basanzwe bayitaho muri serivise y’ubuzima.

Ati “mu bigonderabuzima byacu iyi gahunda yo guteganya imbyaro irahari ubu tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gukomeza kwigisha ababyeyi”.

Ese hari abakoresheje uburyo bwa kamere babasha kugera ku ntego yo guteganya imbyaro?

Mu nyigisho zagiye zihabwa abaturage babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bya Kiriziya ubu buryo bwagaraje ko uwabukorseheje neza atabyara indahekana.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro avuga ko impamvu yasabye ko ubu buryo bwitabwaho nuko hari imiryango ibukoresha ntibabyare indahekana.

Padiri TWIZEYUMUREMYI avuga ko abakangurambaga ba Caritas bakwigisha abaturage kumenya gukoresha uburyo bwa Kamere mu guteganya imbyaro kuko ari uburyo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima bw’umuntu”.

Ati “Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro bwagombye kwigishwa mu ba kristu bugakoreshwa kuko ari uburyo bwiza kubabukoresha neza kandi nta ngaruka bufite igihe abashakanye bamenye kubara neza ukwezi k’umugore no kwifata mu gihe cy’uburumbuke.

Iyi gahunda ntabwo ibangamira uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gukoresha imiti ya kizungu ahubwo biruzuzanya kuko byombi bifasha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

Aha niho Padiri TWIZEYUMUREMYI ahera avuga ko uburyo bwa kamere bwakwitabwaho bugahuzwa n’uburyo busanzwe bityo umuntu akihitiramo uburyo bwiza bwo gukoresha bumunogeye.

Ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango yitabiriye gukoresha buno buryo bwa Kamere Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima biyishamikiyeho mu mwaka wa 2017 yashoboye guha ubu buryo ingo nshya zigera ku 2383 ziyongera ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishjwe uburyo bwa kamere.

Ababyeyi bigishijwe uburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka) no kuyubahiriza, bunashingiye na none kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore.

Bigishijwe no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, n’uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bumvikane bwa bombi.

Umuryango wa NDAYISABA Bernard na MUKAMPUNGA Ernestine barashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka kamonyi umurenge wa Rugarika akagari ka Kagangayire umudugudu wa Sheli. Batangiye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa kamere mu kwezi kwa 11/2003.

Impamvu bavuga ko bahisemo ubu buryo bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa, bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bw’ubahiriza imyizerere yabo.

Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye kugirango batabyara indahekana.

NDAYISABA Bernard ubwe yemeza ko byatumye arushaho kumenya imikorere y’umubiri w’umugore we arushaho kumushimira ndetse no gushimira Imana ko yamuhaye icyo yayisabye.

Ati « Numvise agaciro k’umushyikirano mpuzabitisina w’abashakanye kubera uburyo dukoresha budusaba guhura mu bihe nyabyo kandi urushaho kuduhuza kuko tuba dukumburanye ».

Bamwe mubakoresha imiti mu kuboneza imbyaro batangaza ko babiterwa ahanini no kudasobanukirwa kubara neza ukwezi k’umugore bagahitamo uburyo buboroheye.

Umugwaneza Annoncita avuga ko akoresha ibinini ariko ko amenye kubaraneza ukwezi kwe, akamenya igihe yasamira inda, avuga ko nawe yahitamo gukoresha uburyo bwa kamere”.

Ati «Abenshi mu baturage ntabwo tuba tuzi kubara neza ukwezi kwacu bityo tugakoresha uburyo bw’ibinini cyangwa agapira ko mu kuboko ».

Umugwaneza avuga ko amenye kubara ukwezi kwe ari bwo buryo yakoresha kubera ko yumva ari bwiza kandi ababukoresha batabyara indahekana.

Leave A Comment