• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yashimiwe ibikorwa by’iterambere yagejeje ku baturage b’akarere ka Bugesera

Mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Bugesera Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali yamuritse ibikorwa ikorera mu karere ka Bugesera biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Imurikabikorwa ryabaye uyu munsi tariki ya 3/7/2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 hamurikwa ibyagezweho.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ibikorwa ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka na Rilima bigamije kuvana abaturage mu bukene ndetse no kubafasha gukora imishinga mito iciriritse ibyara inyungu yunganira ubuhinzi

Muri iri murikabikorwa abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bamuritse ibyo bagezeho bijyanye n’ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye, ibigori, inyanya, amashu, Puwavuro, intoryi n’ibindi.

Akarere ka Bugesera kahaye Certificat Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali babashimira ibikorwa biteza imbere abaturage bakoreye muri aka karere.

Leave A Comment