• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bw’amabonekerwa ya Bikira Mariya bugomba guhindura abantu bakagarukira Imana

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Alnardo Sanchez Catalan, mu butumwa yagejeje kubari mu munsi mukuru wa Asomusiyo i Kibeho kwa Nyina wa Jambo yavuze ko iyo baza kumvira ubutumwa bw’amabonekerwa ya Bikira Mariya bari guhinduka bakagarukira Imana.

Yabivuze ahereye ku mabonekerwa y’ubuhamya bwa Anatalie Mukampazimpaka, umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikiramariya i Kibeho guhera mu 1981, we niho akiba n’ubu ngo kuko Bikiramariya yamusabye kuhaguma agahora asengera isi.

Anatalie avuga ko Bikiramariya yamubonaga mu ishusho y’umuntu ariko ngo afite ubwiza atabonera igisobanuro kuko bwihariye n’ububasha butangaje kuko nta kintu yabaga ahagazeho mu kirere kandi yatumaga izuba ritamena amaso.

Avuga ko yabonaga Bikiramariya nk’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 30.

Bikiramariya ngo yamuhaye ubutumwa bwinshi bwo kugeza ku bandi cyane cyane bukubiye mu gukunda Imana, gusenga cyane, kwita ku bababaye no gukundana by’umwihariko.

Bikiramariya ngo mu 1982 yamubonekeye ababaye kandi arira, amubwira ko Abanyarwanda bakwiye gukundana kuko bitabaye ibyo hazameneka amaraso, ndetse ngo hari ibimenyetso yaberetse by’abantu baciwe imitwe, abandi bagwa mu myobo byashushanyaga ibyaje kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Alnardo Sanchez Catalan avuga ko ubu buhamya bukubiyemo ibintu byabaye mu Rwanda ko abanyarwanda iyo bumvira bagasenga bagahinduka bari kugira amahoro.

Anatalie avuga ko Bikiramariya bwa mbere 28 Ugushyingo mu 1981 aribwo yatangiye kubonekera abakobwa batatu aho bigaga mu ishuri rya GS Mère du Verbe, bemejwe na Kiliziya ko koko Bikira Mariya yababonekeye.

Bagenzi ba Mukamazimpaka ni Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango. Umwe yaje gushaka no kubaka urugo nyuma yitaba Imana undi ajya kwiha Imana ubu aba mu Butaliyani (Alphonsine), Mukampazimpaka we yagumye i Kibeho nk’uko Bikira Mariya ngo yabimusabye.

Anatalie avuga ko we Bikiramariya yamusabye kuguma i Kibeho akajya asenga cyane anibabaza asabira isi, mugenzi we Alphonsine ngo yamubwiye ko aziha Imana n’ubu nibyo akora mu Butaliyani, naho Marie Claire yari yamusabye kuzashinga urugo akajya asengera ingo anazigira inama.

Alphonsine we ngo abonekerwa icyo gihe yamuririmbiye indirimbo “Mawe wahebuje bose” bigeze hagati arayanga, ahubwo amubwira kumuririmbira “Abantu banyituye inabi”.

Icyo gihe na bwo ngo yarariraga cyane, amarira agashoka Alphonsine ayabona, kandi Bikira Mariya amurebana agahinda kenshi cyane.

Amubajije igituma arira, Bikira Mariya ngo yaramubwiye ati “Erega mumeze nabi, mukwiye kundiza! Abantu ntidukundana, dufitanye amashyari n’ibindi byiganjemo ubugome.”

Bikira Mariya ngo yanabwiye Alphonsine ati “Narafunguye ntibinjira, nabonye Isi imaze kuremba nje kuyikiza, muranga.”

Ubu butumwa bw’Umubyeyi Bikira Mariya bwari gufasha abanyarwanda guhinduka bakabana mu Rukundo ndetse mu mahoro.

Kuri iyi Tariki ya 15/8/2022 i Kibeho abahateraniye bavuga ko babonye igitangaza k’izuba ryifungura rikongera rikifunga nk’ikimenyetso cy’uko Bikira Mariya yari yabiyeretse.

Asomusiyo ni umunsi Abagatolika b’isi yose bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya nyina wa Yezu Kristu.

Ibijyanye n’aya mabonokerwa ya Kibeho byemejwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2001, ko Kibeho ari Ubutaka Butagatifu hashobora kubera ingendo Nyobokamana nk’uko bigenda i Lourdes mu Bufaransa cyangwa se Fatima muri Portugal.

Kuva ubwo izina Mwamikazi wa Kibeho, ryiyongereye ku mazina menshi ahabwa Bikiramariya nyina wa Yezu.

Amabonekerwa ya Kibeho yizihizwa buri mwaka tariki 28 Ugushyingo.

Peteronile Mukansoneye yitabiriye uyu munsi wa Asomusiyo i Kibeho yavuze ko Gihamya yuko umubyeyi Bikira Mariya ari mu ijuru ari amabonekerwa yabereye i Kibeho hakaba hari umwe mubabonekewe ubihamya.

Umunsi w’Ijyanwa mu ijuru wa Bikira Mariya kuri we abifata nko kumuzirikana no kumwegera amwiyambaza ngo akomeze amuhakirwe ku mwana we Yezu Christu.

Uyu munsi abantu basaga ibihumbi 500 bitabiriye kwizihiriza uyu munsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho ku butaka butagatifu.

Leave A Comment