• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bagiye kubakirwa isoko ry’imboga

Mu rwego rwo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera bagiye kubakirwa isoko ryo kujya bagurishirizamo imboga bejeje.

Tariki ya 15 Nzeri 2022 mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien ari kumwe na Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro (CDJP) Kaligirwa Annonciata aba bahinzi babagejejweho umushinga wo kubaka isoko bazajya bacururizamo imboga n’imbuto.

Iri soko rizubakwa mu kagali ka Rutonde, umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera aho aba bagenerwabikorwa bakorera ubuhinzi bwabo bwa kijyambere.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iri soko rizafasha aba bahinzi kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo kuko hari igihe usanga bejeje ariko ntibabone isoko ako kanya ryo kugurishaho umusaruro wabo, bigatuma ubapfira ubusa.

Umushinga wo kubaka isoko ryo gucururizamo bazawufashwamo na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Caritas Kigali ku nkunga ya SCIAF na GOAC.

Aba baturage ibikorwa byo kubakirwa iri soko babyishimiye kuko rizabakemurira ibibazo bahuraga nabyo byo kubura aho bagemura umusaruro wabo.

Sebuhoro Pascal avuga ko iki kibazo cyo kubura aho bagemura umusaruro wabo bakimaranye igihe ariko bizera ko iri soko rizabafasha gukemura ikibazo cy’umusaruro wabo wangirikaga utaragera no kw’isoko.

Ati “Twebwe dushima ibikorwa by’iterambere tumaze kugeraho tubikesha Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali haba mu buhinzi, haba muri za Koperative zo kwizigamira ndetse no mu bworozi kuko badufasha mu bintu bitandukanye birimo n’imibanire yacu mungo nabo twashakanye”.

Ibindi bikorwa by’iterambere umuyobozi wa Caritas Kigali yaganiriyeho n’aba baturage harimo ku kwita kumikorere ya za Koperative n’inyungu bagomba kuyikuramo, baganiriye kandi ku bijyanye n’isuku, kwitabira gahunda yo guteganya imbyaro, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no gukomeza kubana neza mu mahoro birinda amakimbirane mu muryango.

Leave A Comment