• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abantu 32 bahuguwe kuri gahunda yo gutanga ubujyanama mu muryango

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) y’Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abantu 32 ku bijyanye no gutega amatwi, gutanga ubujyanama no guherekeza abagize umuryango.

Ni nyuma yo kubona ko umuryango wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo ubwumvikane bucye, amakimbirane, umwiryane, uburere bucye, ababyeyi batakita ku nshingano zabo zo kurera, no gutandukana kw’abashakanye kugenda gufata indi ntera.

Umuryango wa Padiri Heneriko Mawuri wibumbiyemo Abapfakazi, Abashakanye, Abiyeguriyimana baba mu kigo n’abitagatifuriza rwagati muri rubanda, Abasaserodoti, urubyiruko n’abana, bahawe amahugurwa mu gihe cy’amezi 8 kugirango bazafashe umuryango guhangana n’ibibazo byose uhura nabyo.

Abahuguwe uko ari 32 tariki ya 25/10/2022 bashyikirijwe na Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Antoine Kardinali KAMBANDA “ceritificat” z’ishimwe ku bwitange n’ubushake bagaragaje bwo guhabwa inyigisho zo gufasha abagize umuryango.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabanjirijwe n’igitambo cy’Ukaristiya Ntagatifu, ukurikirwa n’inyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Cardinal Kambanda ku birebana n’inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu.

Ati “Umuryango niwo shingiro rya byose ni ngombwa kuwufasha kugirango uve mu bibazo n’ingorane ufite muri ibi bihe bitaworoheye”.

Cardinal Antoine Kambanda yakanguriye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, bagafatanya n’abo basanga mu maparuwasi mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango kuko ari nayo ntego shingiro y’umuryango wa Roho (Famille spirituelle).

Abahuguwe bashimye ubufatanye n’ubumwe bwagaragaye muri iki gikorwa mu nzego zitandukanye, basaba gukomeza guhugura n’abandi, biyemeza kugira uruhare rufatika mu ikenurabushyo ryubaka umuryango.

Padiri Julien MWISENEZA, umuyobozi wa Roho mu muryango wa Padiri Heneriko Mawuri mu Rwanda avuga ko izi nyigisho zigamije guha ubumenyi abahuguwe kugirango nabo bajye kwigisha imiryango no kuyifasha kubana mu mahoro no gukemura ibibazo byayo bitandukanye.

Umuryango Heneriko wa Mawuri mu Rwanda ufite icyicaro muri Paruwasi ya Kicukiro ahazwi nko muri Domus Pacis, ku bufatanye n’Arikidiyosezi ya Kigali muri Komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro, nk’uko biri mu byifuzwa mu rwandiko rwa Papa Fransisko ndetse bikaba n’icyifuzo cya Arikiyepiskopi wa Kigali unashinzwe Komisiyo y’umuryango mu nama y’abepiskopi.

Leave A Comment