• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishyigikiye gahunda ya Caritas Kigali yo gukura urubyiruko mu bukene

Mu kiganiro Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yagejeje ku bagize Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Bruxelle mu Bubiligi tariki 21 Werurwe 2023 yabagaragarije gahunda za Caritas Kigali zifasha urubyiruko kwihangira imirimo hagamijwe kubafasha kwivana mu bukene.

Bimwe mu bikorwa Padiri Twizeyumuremyi yagaragaje muri iyo nama yavuze ko Caritas Kigali ifasha abakobwa babyariye iwabo, gukura abana mu muhanda, kwita kubafite ubumuga, Gufasha imiryango itishoboye bababumbira mu matsinda azwi ku izina rya “Kwigira”.

Ati “Caritas Kigali ishyigikiye gahunda ebyiri zihariye za Guverinoma, gahunda yo kwihutisha amahugurwa mu gihe gito “Rapid Response Training (RRT)” ishobora kumara amezi 6 indi ni yo gutanga ubumenyingiro mu gihe gito “Massive Vocational Training (MVT)” kugeza ku mezi 3”.

Padiri Twizeyumuremyi yagaragaje ko Caritas Kigali nayo iri mu murongo umwe na Leta wo kurwanya ubushomeri kuko muri gahunda Leta ifite igamije guhanga imirimo 214.000 buri mwaka. Kuva mu mwaka wa 2008, yateje imbere politiki nshya yo gushishikariza urubyiruko kugana amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro ndetse bagahabwa amahugurwa abafasha kwihangira imirimo.

Aha Padiri Donatien Twizeyumuremyi yari mu nama atanga ikiganiro

Agendeye ku bikorwa na Arikidiyosezi ya Kigali, Padiri Donatien, yagaragaje ko Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali yafashije abarenga ibihumbi bine (4000), bo mu byiciro bitanduknye by’urubyiruko rufite ibibazo byihariye barimo urubyiruko rwavuye mu muhanda rufashirizwa mu kigo cy’abadacogora, Abakobwa babyariye iwabo, abaturuka mu miryango ikennye cyane n’abafite ubumuga; bakaba barabashije kubona imirimo ndetse bamwe bakaba barabashije kwihangira ibyo bakora bagaha n’abandi akazi.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi yagaragaje ko TVET ari igisubizo cyo guha imbaraga urubyiruko mu Rwanda kuko urubyiruko rufite imyaka 16-30 rugera kuri 27% by’abaturage bose. Mu Rwanda ubu abaturage bamaze kugera kuri miliyoni 13.2 ukurikije ibarura rusange riheruka.

Padiri avuga ko hakiri imbogamizi zirimo kuba hari urubyiruko rufata ko kwiga imyuga ari iby’abananiwe kwiga mu mashuri asanzwe yisumbuye, ndetse bamwe bakabifata nk’amashuri y’abaswa.

Ati “Ibi bisaba guhindura imyumvire no kubigisha tubagaragariza akamaoro ko kwiga imyuga”.

Indi mbogamizi ni ukutagira amikoro ahagije bigatuma hataboneka ibikoresho n’uburyo buhagije bwo gutanga ubumenyi bufite ireme bwifuzwa kugerwaho, kuba hari abafite ubumuga batabasha kubona ibigo byujuje ibyo bakeneye kugira ngo bige imyuga nk’abandi, kutabona ibigo bihagije by’abanyemari bibafasha mu kwimenyereza umwuga baba bakeneye kugira ngo banoze imyigire yabo. ndetse n’ikibazo cy’abakobwa babyariye iwabo bigora kugira uwo basigira umwana kugira ngo bajye kwiga.

Padiri Twizeyumuremyi mubyo bungukiye muri iyi nama harimo kumenyekanisha ibyo Caritas Kigali ikora abantu batari bazi kuko bumvaga ko bibera gusa mu bijyanye no kwigisha iyobokamana gusa.

Ati “Twabashije kumenya uko ahandi iyi gahunda bayikora kugira ngo irusheho gutanga umusaruro, navuga ko kubera abantu twahahuriye, twaguye amarembo mu mubano n’abandi (relation), bishobora kuvamo amahirwe yo kugira abo twakorana mu minsi izaza”.

 

Leave A Comment