• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Francis yajyanywe mu bitaro

Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu myanya y’ubuhumekero.
Amakuru yatangajwe na Vatican, avuga ko Papa Fransis yagize ububabare mu gatuza ku mugoroba wo ku ya 29 Werurwe 2023, ahita ajyanwa ku bitaro bya Gemelli kugira ngo yitabweho.
Abaganga bagaragaje ko Papa Francis afite ibibazo by’ubuhumekero, “Infection respiratoire”, akaba agomba kumara iminsi mu bitaro kugira ngo akomeze gukurikiranwa.
Amakuru yatangajwe na Vatican, avuga ko uburwayi bwe ntaho buhuriye n’ubwandu bwa Covid-19, ko ari uburwayi busanzwe.
Abantu batandukanye bagiye bamwoherereza ubutumwa butandukanye, bumwifuriza gukira vuba akagaruka mu buzima bwe bwa buri munsi, bwo gusabira abatuye Isi.
Papa Francis yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi yakiriye kandi ashimira abantu bose bari kumuba hafi mu burwayi bwe, no kumusabira ngo abashe gukira vuba.
Si ubwa mbere Papa Francis ahura n’iki kibazo cy’uburwayi, kuko mu minsi ishize yagize ibibazo byo guhumeka.
Uretse ubu burwayi bwo mu buhumekero Papa Francis afite, asanzwe agendera mu igare ry’ab’intege nke kubera uburwayi bw’ivi.
N’ubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga kuko muri Gashyantare yasuye DR Congo na Sudani y’Epfo, no muri Mutarama ayobora imihango yo gushyingura uwo yasimbuye, Papa Benedict XVI.
Papa Francis yigeze kuvuga ko na we ashobora gutera intambwe nk’iya Papa Benedict, mu gihe yakumva ubuzima bwe bukomeje kugenda nabi.

 

Leave A Comment