• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni 11 Frw yo gufasha abahuye n’ibiza

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali hamwe n’abayobozi b’amashami atandukanye akorera muri Caritas ya Kigali bashyikirije iyi nkunga Paruwasi ya Nyundo kugira ngo na yo izayishyikirize abakuwe mu byabo n’ibiza bari muri iyi Paruwasi.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abakirisitu bo muri Paruwasi 39 zigize Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo ijye gufasha abahuye n’ibiza.

Ati “Abakirisitu Gatolika baritanze uko bashoboye kandi buri wese atanga icyo afite kugira ngo bijye kugoboka imwe mu miryango yahuye n’ibiza bikabasenyera ndetse bamwe bakahasiga ubuzima”.

Indi nkunga yatanzwe na Arikidiyosezi ya Kigali irimo imyenda n’inkweto ndetse n’ibyo kurya birimo ibishyimbo, ibigori, umuceri, soya, ibijumba, amasaka, kawunga, n’ibikoresho byo mu gikoni.

Imodoka zari zitwaye inkunga

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakirisitu bitanze uko bashoboye bakigomwa kuri bike batunze kugira ngo babashe gufasha abababaye n’abari mu kaga.

Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo washyikirijwe iyi nkunga yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali uburyo bitanze n’abakirisitu babo kugira ngo bagoboke abahuye n’ibiza.

Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo washyikirijwe iyi nkunga yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali

Abakozi bakora mu mashami atandukanye muri Caritas Kigali hamwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien nibo bajyanye imfashanyo

Ati “Turabashimira inkunga muduhaye kandi Imana ihe umugisha abakirisitu bitanze muri iki gikorwa iyi nkunga ikaboneka.

Ibiza byibasiye ishuri rya Nyundo

Iyi nkunga yo gufasha abahuye n’ibiza yatangiye gukusanywa nyuma y’itariki 3 Gicurasi ubwo imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 2 Gicurasi igahitana abantu 131 ndetse igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo.

Caritas yahise itanga amatangazo ikangurira abakirisitu bayo kugira icyo bigomwa bagafasha imiryango yibasiwe n’ibiza.

 

 

Leave A Comment