• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arikidiyosezi ya Kigali yatashye “Chapelle” yubatse ku kigo ndebarabuzima cya Ruhuha

Arikidiyosezi ya Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kamena 2023 yatashye ku mugaragararo “ Chapelle” yubatse ku kigo nderabuzima cyo ku Ruhuha mu karere ka Bugesera mu rwego rwo gufasha abarwari, abarwaza ndetse n’abaganga kujya babona uko biyambaza Imana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuboyozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro akaba n’umwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima bya Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko iyi gahunda yo kubaka “ Chapelle yatekerejwe kugira ngo hafashwe abarwayi,abarwaza n’abakozi bo mu ivuriro bajye baniyambaza Imana ibafashe:abarwayi abakize,abarwaza ibakomeze n’abakozi ibamurikire.

Ati “ Iyi ni gahunda yatangiye yo kubaka “ Chapelle” mu mavuriro yose ya Kiliziya kugira ngo bifashe abarwayi, abarwaza n’abaganga kubona uburyo bwo gusenga bakiyambaza Imana muri gahunda z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ubuzima butarimo isengesho butaba bwuzuye bityo bakaba baratekereje kuri aba bantu bose mu rwego rwo ku bafasha gusabana n’Imana.

Ati “Mu rwego rwo gufasha abagana amavuriro yacu bakavurwa kuri Roho no ku mubiri,twafashe icyemezo cyo gushyira “chapelles” mu mavuriro yacu yose aho umurwayi,umurwaza n’abakozi begera Yezu”.

Padiri avuga ko iyi “Chapelle” hayawe umugisha inafungurwa ku mugaragaro kugira ngo batangire kuyisengeramo.

Abarwayi bishimiye iki gikorwa kuko bizabafasha  gusaba Imana kubakiza no kuyitura uburwayi bwabo.

 

 

Leave A Comment