• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yimitswe nk’Umwepisikopi wa Kabgayi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 muri Diyosezi ya Kabgayi habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu butumwa Papa Francis yageneye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yamubwiye ko kuba umushumba bisobanura kuba maso kandi bisobanura kwitangira abandi kuko Yezu ubwe ubwo yari mu isi yavuze ko ataje gukorerwa ahubwo ko yaje gukorera abantu.

Ati “Umwepisikopi atorerwa kwitangira umurimo, bigashimangirwa n’ibimenyetso akorerwa mu gihe cy’imihango y’itangwa ry’ubwepisikopi”.

Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye iyimikwa 

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yambitswe impeta yerekana ubudahemuka agirira Kiliziya nk’uhamagariwe kubungabunga igice cy’umubiri cy’ukwemera cya Kirisitu, yambitswe n’ingofero ya gishumba yerekana ubutagatifu.

Musenyeri Ntivuguruzwa yasizwe amavuta mu ruhanga, anahabwa igitabo cy’Amavanjiri gisobanuye ko kwigisha ijambo ry’Imana ari wo murimo ashinzwe.

Musenyeri Mbonyintege ati “Akira ivanjiri uzajye wamamaza ijambo ry’Imana.”
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yambitswe impeta nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ukwemera kuzuye.

Yambitswe kandi ingofero imushishikariza kugira umwete mu by’ubutungane.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Musenyeri Musengamana Papias na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, bahaye Inkoni y’Ubushumba Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa nk’ikimeyetso cy’umurimo w’ubushumba ahawe kugira ngo azajye yita ku bushyo bwa Nyagasani.

Musenyeri Balthazar arimo aha umugisha Abakirisitu

Nyuma yo guhabwa ibimenyetso bya gishumba, Abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi bamunyuze imbere baca bugufi nk’ikimenyetso cy’uko bazamwumvira, bakemera aho azabatuma hose.

Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ni we watanze inyigisho ndetse anayobora umuhango w’Itangwa ry’Ubwepiskopi.

Nyuma yo kumukoreraho imihango iteganyijwe abakristu ba Kabgayi, bagaragarije ibyishimo umwepiskopi wabo mushya mu mashyi menshi n’impundu.

Mu ijambo yabagejejeho, Myr Balthazar yabijeje ko agiye gukomereza aho abamubanjirije bagejeje bubaka Diyosezi ya Kabgayi.

Minisitiri w’intebe asuhuzanya na Antoine Cardinal Kambanda 

Myr Balthazar Kandi yatangaje ingingo zirindwi azubakiraho ubutumwa yahawe arizo: ubuzima n’ubutumwa bw’abapadiri, Gushyiraho ishuri ry’ukwemera, Guha imbaraga imiryango remezo, Kunoza imicungire y’umutungo ku nzego zigize umuryango w’Imana, Uburezi n’uburere by’abana n’urubyiruko, Ingo z’abashakanye n’iyogezabutumwa ry’ababyeyi, Kugendera hamwe n’ubufatanye muri ibi n’ibindi bizaba ngombwa.

Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimiye Myr Balthazar uko yakiriye ubutumwa yahawe anamusezeranya ko we n’Abepiskopi bagenzi be bazamuba hafi muri ubu butumwa.

Muri ibi birori Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe, nawe akaba yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare igire mu bikorwa by’iterambere rya Roho n’iry’umubiri. Yasezeranyike Myr Baltazar ubufatanye busesuye na Leta y’u Rwanda.

Musenyeri Balthazar atanga umugisha 

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahisemo Intego ya gishumba igira iti “ORATE IN VERITATE” bisobanuye ngo “Nimusenge mu kuri” izamuyobora mu murimo wa gishumba yatangiye uyu munsi.

Ku itariki ya 02 Gicurasi 2023 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatoreye Padiri Dr. Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga tariki 15 Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leon y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango 

Mu 1991 kugeza mu 1995, Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya

Uyu muhango wo kwimika Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene n’abandi banyacyubahiro ndetse n’abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

 

Leave A Comment