• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kwigishwa ku buringanire n’ubwuzuzanye byatumye bamenya uburenganzira bwabo mu muryango

Abagabo n’abagore bo mu murenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza umudugudu wa Nyagisozi bavuga ko inyigisho bahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’imyitwarire mbonezamubano ishingiye ku muco zabafashije kumenya uburenganzira bwabo mu muryango.

Abagabo 7 n’abagore 13 b’abagenerwabikorwa b’umushinga wo kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu gufata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na CDJP Kigali ku nkunga ya Trocaire binyuze CJP nibo bahawe aya mahugurwa.

Twizeyimana Jean De Dieu ni umwe mu bahawe izi nyigisho avuga ko mu myumvire yari afite nk’umugabo yari azi ko hari imitungo umugore atemerewe gukoraho iri mu rugo. Atanga urugero rw’inka, Urutoki ndetse n’amafaranga ko yumvaga ari iby’umugabo umugore nta burenganzira abifitiheo.

Ati “ Ubundi ingo nyinshi usanga hari izigifite imyumvire ishingiye ku muco bigatuma habaho guhohoterana ariko biturutse kutamenya uko abashakanye bagomba kwitwara mu muryango”.

Nyuma yo kwigishwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro hari byinshi agiye guhindura mu mibanireye n’uwo bashakanye harimo no kumureka akagira uburenganzi busesuye ku mutungo w’urugo ndetse no gufatanya muri byose harimo no gufata ibyemezo babanje kubiganiraho.

Uwambajimana Marie Grace nawe asanga guhugurwa ku mibereho y’ingo byaramufashije kumenya uko agomba kwitwara mu rugo birimo gukemura ikibazo igihe cyavutse hagati ye n’uwo bashakanye.

Ati “ Ibiganiro bizamfasha guhindura ibinti byinshi mu rugo rwanjye birimo kwita ku nshingano z’urugo ndetse no kujya mfatanya n’umugabo gufata ibyemezo by’urugo kuko akenshi numvaga ari inshingano ze gusa jyewe nkajyendera kubyo yambwiye”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali hamwe n’umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro Kaligirwa Annonciate hamwe n’abandi bakozi bakora muri iyi Komisiyo nibo batanze ibiganiro byibanze ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’imyitwarire mboneza mubano ishingiye ku muco.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko izi nyigisho zigamije gufasha imiryango kubana neza, kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubuzuzanye mu muryango ndetse no kubafasha kurwanya no kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Ikindi izi nyigisho zigamije ni ugufasha imiryango kubana neza nta makimbirane no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu ntego ya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro harimo ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka amahoro n’umubano mwiza mu muryango nyarwanda.

 

 

 

 

Leave A Comment