• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Antoine Cardinal Kambanda yagiranye ibiganiro na Perezida wa Hongrie

Ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023 Antoine Cardinal Kambanda yakiriye Perezida wa Hongrie Katalin Novak, uri mu ruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku bikorwa byo guteza imbere umuryango.

Ibiganiro byabo byabereye mu rugo rwa Antoine Cardinal Kambanda (Evêché) ari kumwe  n’Abasaserodoti batandukanye .

Perezida Katalin Novak akigera muri Evêché bamuha ikaze

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye Antoine Cardinal Kambanda yashimiye Perezida Katalin Novak kuri Politike nziza yo guteza imbere imibereho myiza y’umuryango.

Ati “ Nishimiye cyane uruzinduko rwa Perezida wa Hongiriya, Nyakubahwa Madamu Katalin Novak. Nishimiye cyane politiki ya Hongiriya yo guteza imbere indangagaciro z’umuryango. Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo  gutegura ejo hazaza h’isi yacu”.

Aha Perezida wa Hongrie yari yakiriwe muri Evêché

Perezida wa Hongrie Katalin Novák yashimye imikorere ya Kiliziya Gotolika mu Rwanda uburyo muri gahunda zayo harimo n’izo guteza imbere umuryango no kuwusigasira ndetse harebwa n’ibikorwa by’itereambe byafasha abagize umuryango.

Ati “ Nishimiye ko Kiliziya ifatanya na Leta muri gahunda zayo zo kwita ku muryango kandi hakabaho gukomeza gukurikirana ibyo bikorwa hagamijwe kwita kubagize umuryango”.

Arikiyepisikopi wa Kigali yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida Katalin Novak

Nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’Abasaserodoti Arikiyepisikopi wa Kigali yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida Katalin Novak.

Abasaserodoti bamwakiriye

Mu ruzinduko rwa Perezida wa Hongrie Katalin Novak  rwaranzwe no kugirana ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye no gusura ibikorwa bya hano mu Rwanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali ari mu bakiriye Perezida wa Hongrie muri “Evêché”

Perezida Katalin Novak yanagiranye n’ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame byibanze ku mubano w’u Rwanda na Hongrie bashyira n’umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego ebyiri zirimo urw’uburezi, n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri mu bikorwa bigamije amahoro.

Baganiriye ku bikorwa Kiliza ikora mu guteza imbere umuryango

Perezida wa Hongrie aganira na Antoine Cardinal Kambanda 

Leave A Comment