• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibitaro bya Rilima byahawe inkunga ya miliyoni 85 Frw yo kugura ibikoresho bishya

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahaye Ibitaro bya Rilima inkunga ya 71.957$, ni ukuvuga asaga miliyoni 85 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho bishya bizagira uruhare mu kongera umubare w’abahabwaga ubuvuzi bw’indwara z’amagufa, imitsi n’imyakura ibi bitaro bisanzwe bitanga.

Ni umuhango wabaye hasinywa amasezerano hagati y’imbande zombi, ubera mu Mujyi wa Kigali kuri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku wa 22 Kanama 2023, witabirwa na bamwe mu bayobozi n’abakozi b’iyo Ambasade ndetse n’ab’Ibitaro bya Rilima.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa 

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko u Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza ndetse umaze igihe kirekire, akaba ari imwe mu mpamvu igihugu cye cyifuje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo mu rwego rw’ubuzima.

Ati ‘‘Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu by’ingenzi u Buyapani bwitaho mu iterambere, kubera ko ari kimwe mu bintu nkenerwa by’ingenzi ikiremwamuntu gikeneye, ndetse abantu bose bagomba kugera kuri serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye.’’

Uyu muhango witabiriwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali hamwe n’abandi bafatanyije mu buyobozi bw’ibi bitaro bya Rilima

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, yavuze ko inkunga bahawe igiye kugira uruhare mu kongera umubare w’abahabwaga serivisi n’ibi bitaro.

Ati ‘‘Ibikoresho dufite n’ubwo byagiye bivugururwa, byatangiye gukoreshwa kuva ibitaro byashyirwaho mu myaka isaga 20 ishize duha serivisi abaturage. Bimwe mu bikoresho byari bishaje kuko bimaze imyaka isaga 30, ariko kuko byari bikomeye kandi bigakoreshwa neza, byari bigihari bikora. Ariko dufite ibyinshi bitari bigikoreshwa kuko bishaje.’’

Inkunga Ibitaro bya Rilima byatewe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda izagira uruhare mu kugura ibikoresho bishya 26 byo mu buvuzi butangirwa kuri ibyo bitaro.

 

Leave A Comment