• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yahuguye urubyiruko 40 ku buzima bw’imyororokere

Mu kigo cy’amashuri ya TVET Butamwa abanyeshuri 40 bafashwa na Caritas Kigali bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri ku buzima bw’imyororokere banahugurwa, no kuri gahunda yo gukora umushinga ubyara inyungu mu rwego rwo kwihangira umurimo.

Sr Catherine Kayitesi niwe wahaye uru rubyiruko inyigisho ku buzima bw’imyororokere ababwira uburyo bagomba kwifata mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ndetse anabigisha kumenya kubara ukwezi k’umugore anabasobanurira imyanya myibarukiro n’ibice biyigize.

Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruvuga ko rwungutse ubumenyi ku buzima bw’imyororokere kandi ko bafashe icyemezo cy’uko bagomba kwitwara igihe batarashinga ingo zabo.

Olive Mukarurangwa ni umwe muhawe aya mahugurwa, avuga ko ubumenyi yungutse buzamufasha kwirinda gutwara inda zitateganyijwe kuko yasanze bigira ingaruka ku buzima bwe ndetse no ku muryango, ku muhamagaro we no ku gihugu.

Ati “Namenye n’ibice bigize imyanya myibarukiro haba ku gitsina gabo n’igitsina gore menya uko bikora ndetse niga no kubara ukwezi k’umugore”.

Mukarurangwa avuga ko yungukiye muri aya mahugurwa uburyo yakoresha igishoro gito akabasha kwihangira umurimo uciriritse ariko ubyara inyungu.

Ati “Nkanjye nize ibyo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizamfasha kwihangira imirimo cyane ko muri ibi bihe usanga akazi karabaye gake”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yagiriye inama uru rubyiruko rwo gukora bakiteza imbere bahereye ku gishoro gito.

Padiri Twizeyumuremyi yabasabye gusibanganya amateka y’ubuzima bushaririye banyuzemo bagafasha n’imiryango yabo anabibutse ko batagomba kwibagirwa gushimira Caritas yabafashije kwiga babainyujije muri gahunda ya “Garuka ushime”.

Ati “Ntimuzatatire igihango mwagiranye na Caritas kandi ntimuzirengagize gahunda yatangijwe na bakuru banyu ya garuka ushime yo gufasha abandi igihe mwabonye ubuzima bwiza, kandi muzabe abakangurambaga ba Caritas aho mutuye”.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abana kugira umurava mu masomo yabo yabwiye abanyeshuri abanyeshuri bazagira amanota arenze 80% ko bazajya bahabwa amafaranga yo kwikenura igihe bari ku ishuri ‘argent de poche’ 10000frw yiyongera kuri mafaranga y’ishuri.

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa iragira iti “Ubuzima bw’imyororokere”.

 

Leave A Comment