• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahuguwe ku bimenyetso biranga umuntu ufite agahinda gakabije

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye Abakangurambaga 10 bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo mu kagarai ka Bwenda bafasha abagenerwabikorwa 60 kubaha inyigisho zijyanye n’isanamitima biciye mu mushinga w’Ubumwe n’Ubudaheranwa uterwa inkunga na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Uwimana Alphonsine watanze amahugurwa yababwiye ko ibimenyetso by’agahinda gakabije ko ari byinshi kuko hari abarwara batavuga ahubwo ngo batangira kunywa ibisindisha ku buryo burenze urugero, mu rwego rwo kwiyibagiza ibimuhangayikishije.

Ati “Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu afite agahinda gakabije karangwa no kwiheba cyane, uburakari n’umujinya, kwigunga, kudasinzira no kumva yiyanze atagishaka kubaho”.

Abahuguwe babwiwe ko igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, akenshi umuntu atangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri we no ku bandi.

Umuntu ufite agahinda gakabije usanga atita ku isuku y’umubiri we ndetse Agaciro ke kakagabanuka, akumva ntacyo akimaze muri sosiyete.

Ibindi biranga umuntu urwaye indwara y’agahinda gakabije akunze kurangwa n’imyifatire itandukanye n’iyabandi. Aha twatanga nk’urugero rwo kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi, Kubura ibitotsi, Kunanirwa vuba, Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe, Kumva ntacyo ushaka gukora, Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine, kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite, Imikorere mibi y’umubiri.

Icyegeranyo cy’umwaka wa 2021 cyakozwe na RBC kivuga ko 23.1% by’urubyiruko rwo mu Rwanda bibasiwe bikomeye n’agahinda gakabije, kandi ko babaswe n’inzoga.

Iki cyegeranyo cyakusanyirijwemo amakuru y’urubyiruko 8,555 rufite imyaka hagati ya 14 na 30 hirya no hino mu Gihugu, rwiganjemo abantu b’igitsina gabo batuye mu bice by’icyaro, batize kandi bakennye.

Abahuguwe bafashe ifoto rusanjye

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru kivuga ku bizima mu mwaka wa 2004 (Journal of Clinical Psychiatry, 2004) cyerekanye ko indwara y’Agahinda gakabije igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko igihe umuntu yatangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nkuko umuntu ajya kwivuza iyo yarwaye izindi ndwara, ari ngombwa kugana abahanga mu by’imitekerereze ya muntu ndetse n’abavura indwara zo mu mutwe ‘psychologist’ cyangwa ‘psychiatrist’ kugira ngo umurwayi ahabwe ubujyanama ndetse byaba ngombwa agahabwa imiti.

 

Leave A Comment