• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Rulindo: Abadepite bagaragarijwe bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu ngendo Abadepite barimo kugirira hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu abagiye mu karere ka Rulindo tariki 16 Ukwakira 2023 bagaragarijwe bimwe mu bibazo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite kugira ngo bazabikorere ubuvugizi bikemuke.

Iyi nama yitabiriwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo mu bikorwa by’isanamitima, Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Umuyobozi uhagararye Ibuka mu karere ka Rulindo yagaragarije Abadepite zimwe mu ngorane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bahura nazo zirimo ibibazo by’amacumbi menshi akeneye gusanwa, ndetse hari abatarabona aho kuba

Abitabiriye inama yiga ku bibazo bibangamiye Abarokotse Jenoside

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’ikibazo abarokotse bahura nacyo mu kwivuza, kuko hari abatarabona ‘Code’kugira ngo babashe kuvuzwa na MINUBUMWE bigasaba ko n’ufite iyi ‘code’ yishyurirwa ari uko yivurije ku bitaro bikuru ‘transfer’.

Ikindi cyagaragajwe mu kwivuza n’uko abantu bafite indwara zituruka kuri Jenoside batemerewe kwivuriza ku bitaro by’uturere bigasaba ko MINUBUMWE ibavuza ku mavuriro yemewe nka CHUK, ku Bitaro bya Kanombe, Ibitaro byitiriwe umwami Faysal no ku Bitaro bya Butaro.

Ibindi bibazo byagaragarijwe Abadepite ni ibirebana n’inkunga y’ingoboka bahabwa zidahagije usanga ahubwo zishirira mu matike mu gihe bagiye kwivuza.

Abitabiriye inama basabye Abadepite gukorera ubuvugizi ibi bibazo byagaragajwe kugira ngo Abarokotse Jenoside babashe kwivuriza aho ariho hose no kwikura mu bukene, bagafashwa no kubona n’amacumbi.

 

Leave A Comment