• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibitaro bya Rilima bizakomeza gufashwa gutanga ubuvuzi ku bafite ubumuga

Komite nyobozi y’Umuryango AUGERE Rwanda iba mu gihugu cy’Ubutariyani bakaba ari bamwe mu baterankunga b’ingenzi b’ibitaro bya Rilima bavuze ko bazokomeza ubufatanye bari bafitanye kugira ngo barusheho gukomeza gutanga ubuvuzi ku bafite ubumuga.

Abagize Komite y’Umuryango AUGERE Rwanda babitangaje mu biganiro bagiranye Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Caritas akaba n’Umuyobozi wungirije muri Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, ari kumwe na Dr Nzayisenga Albert mu ruzinduko rw’akazi bagize tariki 14 Ukwakira 2023 ahitwa Zogno muri Bergamo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Nk’uko bitangazwa na Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko Umuryango AUGERE Rwanda ari umwe mu baterankunga b’ingenzi muri ibi bitaro bya Rilima.

 

Bari mu biganiro

Bemeranyijwe ko uyu muryango uzakomeza gutera inkunga abana bivuriza mu bitaro bya Rilima baturuka mu miryango itishoboye.

Ati “Kuba bemeye gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ni ikintu cyiza cyane kuko ubuvuzi bw’abafite ubumuga buhenze cyane ugasanga bamwe mu babyeyi batabasha kuvuza abana babo biturutse ku bushobozi buke”.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi, na Dr Nzayisenga Albert basuye kandi na Bwana RINO umwe mu bagize uruhare rukomeye cyane kugira ngo ibi bitaro bishingwe.

Bwana RINO uri mubashinze ibitaro bya Rilima

Bamushimiye urukundo rutagereranywa afitiye abanyarwanda cyane abivuriza muri ibi bitaro ku buryo bw’umwihariko.

Ati “Mu rugendo turimo mu gihugu cy’Ubutariyani twagize n’umwanya mwiza wo kuganira n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo tubereke ibikorwa dukora akamaro bifitiye umuryango nyarwanda”

Padiri Twizeyumuremyi ari kumwe na Bwana RINo umwe mu bagize uruhare mu gushingwa kw’ibitaro bya Rilima

Ubuvuzi bw’abafite ubumuga bukunze guhenda kubera ko hari insimburangingo basabwa kwigurira ariko ukurikije ikiguzi bisaba ugasanga umuturage atabasha kwivuza uko bikwiye.

Ibitaro bya Rilima bifite umwihariko mu kuvura indwara z’amagufa aho batanga serivise zitandukanye ku bantu bavunitse, ku bana bafite ibibazo byo kuremara zimwe mu ngingo z’umubiri ndetse bagakora n’ibikorwa by’igororamubiri (kinésithérapie)

Leave A Comment