• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yamurikiye umugenerwabikorwa wayo Inzu yo kubamo

Mu bikorwa byo kwita ku batishoboye bikorwa na Caritas Kigali binyuze mu ishami ryayo rishinzwe imibereho myiza ,ubufasha n’ubutabazi tariki ya 11 Ugushyingo 2023 bashyikirije inzu umugenerwabikorwa wayo muri Paroisse ya Rushubi, inzu yo kubamo.

Uyu muryango wahawe iyi nzu wari usanzwe ufite imibereho mibi kuko ntaho kuba wagiraga ndetse ukaba nta bushobozi bwo kuyubaka wari ufite.

Bamwubakiye ikigega gifata amazi

Iyi nzu yamurikiwe umugenerwabikorwa maze ashimira Caritas Kigali uburyo yamufashije akaba abonye aho aba n’umuryango we.

Yahawe n’ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibindi bintu nkenerwa byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi birimo intebe, ibitanda na matera, ishyiga rya rondereza , ikigega cyo gufata amazi y’imvura, amashayanayarazi akoresha imirasire y’izuba ‘energie solaire’, n’ibindi.

Nyuma yo gutaha inzu habaye ubusabane 

Caritas Kigali isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo byo kwita ku batishoboye bikubiye mu byiciro bitandukanye birimo uburezi, imibereho y’abaturage, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gufasha ababaye.

 

 

 

Leave A Comment