• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Antoine Cardinal Kambanda yayahaye Isakaramentu ryo gukomezwa abagororwa 43 bo muri Gereza ya Nyarugenge

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abagororwa bafungiwe muri Gereza Nyarugenge iherereye i Mageragere kurangwa n’ibikorwa by’urukundo kuri bagenzi babo b’abanyantegenke.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ubwo i Mageragere haberaga  umuhango wo gutanga isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bantu bafunzwe 43.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ubwo i Mageragere haberaga umuhango wo gutanga isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bantu bafunzwe 43.

Ubwo Antoine Cardinal Kambanda, yigishaga ijambo ry’Imana ku bitabiriye iki gikorwa cyabereye muri Gereza ya Mageragere yibanze ku bikorwa by’urukundo no kwitagatifuza bikwiye kuranga abantu aho bari hose.

Yavuze ko urugendo rwe muri Gereza rwahuriranye n’umunsi mpuzamahanga Papa yagize umunsi w’abakene, byanatumye agaragaza ko nubwo umuntu yaba afunzwe ashobora kugira urukundo.

Antoine Cardial Kambanda atura igitambo cya Misa muri Gereza

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko muri iki gihe cyegereje isozwa ry’umwaka abantu bahamagarirwa kurushaho gutunganira Imana no kwitagatifuza.

Ati “Muri iyi minsi ya nyuma y’umwaka duhamagarirwa gutunganira Imana no kwitagatifuza, tubikora twita no ku bakene kuko ukwemera kudafite ibikorwa ntabwo aba ari ukwemera kuzima kuko ukuzima kwigaragaza mu bikorwa.”

Yasabye abagororwa kurangwa n’urukundo aho bari muri Gereza.

Ati “Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu gihe udashobora gukunda mugenzi wawe ubabaye n’umukene ubona n’amaso yawe muri kumwe kandi na Yezu kirisitu nawe yavuze ko duhura nawe mu byiciro byose by’abababaye.”

\

Antoine Cardinal asuhuza abagororwa

Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’urukundo bihanagura icyaha cya muntu na hano muri mu igororero murimo abameze nabi kurusha abandi, murimo abihebye batariyakira, abadasurwa, abarwayi, ibikorwa by’urukundo na hano birakomeza. Ibyo bikorwa bidufasha gutunganira Imana.”

Yagaragaje ko kumenya urukundo rw’Imana no kuyubaha ari bwo bumenyi bwayo bubimburira ibindi, abasaba kugira urukundo rudacogora n’iyo byaba mu byago, akarengane cyangwa umuruho.

Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya ivuga ku mukoresha wasigiye abakozi be itaranto ngo bazibyaze umusaruro bamwe bakazikoresha zikunguka undi umwe akanga kuzikoresha akazihamba mu butaka, yongeye kwibutsa abari muri gereza ko bafite impano bahawe n’Imana bakwiye gukoresha neza.

Ati “Nyagasani naza tuzazibazwa, ikibabaje ni ukuzikoresha nabi, aho kuzikoresha tugirira abavandimwe akamaro, igihugu, umuryango na kiliziya akazikoresha yumva ko ari inyungu ze ariko bikanamugwa nabi bikamusenya. Iyo duteze amatwi roho w’Imana rero bituma atuyobora impano dufite tukazikoresha mu kubaka aho gusenya.”

Yagaragaje ko abari muri gereza bafite igihe cyo kwitekerezaho no kwisuzuma bakarushaho kwegerana n’Imana no gufata ingamba z’impinduka.

Ati “Aha muri, ni igihe cyo kwitekerezaho, kuhakura imigambi myiza ituma musabana n’Imana n’abavandimwe kandi ibyo bizabafasha kwiyakira.”

Yagaragaje ko nubwo bari mu igororero nabo bashobora kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abakene cyane ko aho bari hari ab’ingeri zitandukanye zirimo abadasurwa, abageze mu zabukuru n’abarwayi.

Ati “Nta mukene wakitwaza ngo nta kintu yamarira undi n’umutima mwiza, ijambo ryiza, kumukomeza mu gihe yihebye, kumuganiriza nabyo biri mu byo wafasha umuntu.”

Uwayezu Jean Bosco uhagarariye bagenzi be muri Central ya mutagatifu Tereza w’umwana Yezu (Kiliziya iri muri Gereza), yavuze ko muri Gereza bagerageza gukora ibisabwa byose muri Kiliziya Gatolika.

Yasabiye kandi urubyiruko gufashwa kubona ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo n’umupira w’amaguru kugira ngo bibarinde kwigunga.

Uhagarariye abagore yashimye ko RCS itanga uburenganzira kuri buri mugororwa bwo gusengera mu idini rijyanye n’imyemerere ye.

Kugeza ubu muri Gereza ya Mageragere, hafungiwe abantu 12721 barimo abagabo 11130 n’abagore 1591.

 

Leave A Comment