• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro irimo irubakira abagenerwabikorwa isoko

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu murenge wa Ngeruka, akagali ka Murama, umudugu w’Ikoni, mu karere ka Bugesera bavuga ko Isoko barimo kubakirwa rizabarinda igihombo cy’umusaruro wabo wangirikaga kubera kutabona aho bawucururiza igihe weze.

Bamwe muri bo batangaza ko ubundi bezaga imyaka kubera kutagira isoko hafi ikabapfira ubusa ugasanga  bahuye n’igihombo gituruka kutabona aho bahita bayibonera abaguzi.

Twagirayezu Vicent ni umuhinzi w’imboga n’imbuto avuga ko ubundi bahuraga n’igihombo cyo kutabo aho bagurirshiriza umusaruro wabo.

Ati “ Ntabwo nabura kukubwira ko nubwo batwigishaga guhinga kijyambere ariko iyo twezaga hari ibyapfaga ubusa cyane imboga kuko tutari dufite aho kubicururiza ubu rero turashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro irimo kutwubakira Isoko tukazajya tubona uko ducuruza ibyo twejeje”.

Undi muhinzi witwa Mukantwari Francine nawe avuga ko yishimira ko iri soko rizamufasha kubona inyungu mu musaruro w’ibyo yeza.

Ati “ Nzajya nihaza mu biribwa ubundi nsagurire isoko cyane ko rizaba rinyegereye, ikindi abaturanyi bacu nabo bazajya babona aho bahahira”.

Mukantwari avuga ko iri Soko ari igisubizo kuri bo kuko muri ako gace batuyemo nta soko ryari hafi agashima abaterankunga ko babatekerejeho bakaribagezaho mu gihe ryari rikenewe kandi cyane.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI yasuye ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abahinzi bo mu murenge wa Ngeruka birimo kubakwa mu tugali twa Gihembe na Murama muri aka karere ka Bugesera abasaba kubibungabunga.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien aganira n’abahinzi

Muri ibyo bikorwa remezo harimo iri soko rizajya rigurishirizwamo imboga n’imbuto ndetse n’igikorwa cyo kubaka uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba  (solar powered irrigation scheme)

Padiri Twizeyumuremyi Donatien yibukije abahinzi kugira  uruhare  mu bikorwa by’iterambere umushinga ubagezaho, kuzacunga umutekano wabyo, ndetse no kuzabibyaza umusaruro mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, cyane cyane guhinga mu buryo bwa kijyambere imboga.

Ati“Ni byiza ko mu bungabunga ibi bikorwa birimo kubakwa mukabibyaza umusaruro kugira ngo mukomeza kwiteza imbere n’imiryango yanyu”.

Iri soko ryubatswe ku bufatanye n’akarere ka Bugesera aho katanze ikibanza isoko ryubakwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Biteganyijwe ko iri soko rizajya rikoreramo abacuruzi bari hagati ya 40 na 50, rikazuzura ritwaye asaga hafi miliyoni 22frw.

 

 

 

Leave A Comment