• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mu nteko rusange ya Caritas Rwanda hagaragajwe intego zagezwe muri 2023

Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura yatangaje ko intego za Caritas muri 2023 zagezweho ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Ibi yabitangaje tariki ya 11 Werurwe 2024 mu nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yabereye i Kigali kuva tariki ya 11 kugeza 12 Werurwe 2024 yafunguwe ku mugaragaro na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ari nawe Perezida wa Caritas Rwanda, yitabiriwe kandi n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Abepiskopi Antoni Kardinali Kambanda wa Arkidiyosezi ya Kigali, Myr Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Myr Filipo Rukamba wa Butare, Myr Célestin Hakizimana wa Gikongoro, Myr Papias Musengamana wa Byumb ana Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo.

Cardinal n’Abasenyeri n’abandi bafite inshingano zifite aho zihuriye na Caritas bitabiriye iyi nteko rusange

Padiri Kagimbura agaruka ku mikoranire hagati ya Caritas Rwanda na Caritas muri za diyosezi, yavuze ko gukorera hamwe ari yo mpamvu nyamukuru yo kuba ibikorwa byabo byaragezweho ku gipimo gishimishije.

Ati “Imikoranire hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi, ni imikoranire iganisha ku kugendera hamwe. Nk’uko Sinodi ibidusaba, ubu dufite icyerekezo kimwe n’intego zimwe muri ubwo butumwa bumwe dusangiye bwo gufasha.”

Iyi nama y’inteko rusange yasuzumiye hamwe ibikorwa byakozwe muri 2023 ndetse no guteganya ibizakorwa muri 2024.

Padiri Kagimbura yatangaje ko ibyari biteganyijwe muri 2023 byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Yagize ati “Ibyo bikorwa turabona uko twabikoze umwaka ushize bishimishije, kuko byakozwe hejuru ya 90%, ku buryo twishimira ko byagenze neza.”

Ibikorwa byasuzumwe muri iyi nama ni ibikorwa bikorerwa muri komisiyo enye za Caritas arizo; Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’umutungo no gucunga abakozi, ishinzwe ibikorwa byo kwita ku batishoboye, ishinzwe ubuzima, n’ishinzwe iterambere ry’abafashwa na Caritas.

 

 

Leave A Comment