• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bizihije umunsi w’umugore bagabirwa amatungo magufi

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka bizihije umunsi Mpuzamahanga w’umugore tariki 19 Werurwe banahabwa amatungo y’ihene 30.

Aba bagenerwabikorwa bifatanyije n’abandi baturage bo muri uyu murenge wa Ngeruka kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore ubusanzwe wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Mu rwego rwo gukomeza kubateza imbere no kubashyigikira muri gahunda zabo za buri munsi aba bagenerwabikorwa bagabiwe ihene 30 na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo zizabafashe kubona icyororo n’ ifumbire bafumbiza imyaka yabo.

Bamwe mu bagabiwe aya matungo bavuga ko agiye kubafasha kwivana mu bukene ndetse akanabaha ifumbire bakongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Nyiransangwa Dancile atuye mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Gihembe mu mudugudu wa Ruzingi avuga ko itungo bamuhaye rizamugeza kuri byinshi.

Avuga ko ntatungo yagiraga akaba agiye kuryitaho no kurifatana neza rikazamufasha gukemura bimwe mu bibazo byo mu rugo rwe.

Ati “ Ngiye kuryitaho rimbyarire rimpe ifumbire, ndizera ko n’umusaruro w’imyaka mpinga uziyongera”.

Ndagijimana Damascene atuye mu murenge wa Ngeruka nawe ari mu bagenerwabikorwa borojwe ihene ashimira Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro uburyo ibafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse ikanaboroza amatungo.

Ati “ Iri tungo rizampa ubwisungane mukwivuza n’umuryango wanjye, rizampa ifumbire ndetse ndahamya ko nindyorora neza nzaribyaza umusaruro rizampa n’andi matungo, kuko ndateganya kuzagura inkoko byanashoboka nkazorora ingurube mbifashijwemo n’iyi hene nahawe.”

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro isanzwe yoroza abagenerwabikorwa bayo mu rwego rwo kubunganira mu mibereho yabo ya buri munsi no kubafasha kwiteza imbere.

Leave A Comment