• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umuzi w’ibibazo umuntu ahura na byo biterwa no kwikunda no kwireba ubwe – Antoine Cardinal Kambanda

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa y’igitaramo cya Pasika kuri Katederali St Michel Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko umuzi w’ibibazo umuntu ahura na byo biterwa no kwikunda no kwireba ubwe, ashimangira ko ugendera muri uwo murongo, akanatera umugongo Imana agorwa no kubana n’abandi neza.

Misa y’igitaramo cya Pasika yitabiriwe n’Abasaserdoti, Abihaye Imana mu byiciro binyuranye inacanirwamo Itara rya Pasika.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

Ati “Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.’

Abitabiriye Misa y’igitaramo cya Pasika

Yagaragaje ko umuzi w’ibibazo umuntu ahura na byo bishingiye ku kwikunda no kwireba bituma ashyira imbere inyungu ze.

Ati “Aha ni ho ikibazo kiri. Niba umuntu yireba, yikunda, aharanira inyungu ze, ntabwo bashobora guhuza, ntibashobora kumvikana. Iyo abantu bateye Imana umugongo n’umubano hagati yabo uragorana ndetse n’ibiremwa n’Isi tubifata nabi, na yo ikaduhinduka. Imana ni yo izi neza icyagirira umuntu akamaro, ikamenya no kubihuza n’inyungu rusange za bose ndetse n’ibindi biremwa bidukikije.’’

Antoine Cardina Kambanda yagaragaje ko Imana ari yo mizero yacu ndetse ko ari yo Kirisitu wazutse yaje kuhishurira abatuye Isi. Ati “Dushimire Imana kandi twizihize Pasika amizero yacu.”

Karidinali Kambanda yavuze ko muri iki gihe abantu babayeho mu guhangayika no kwiheba imbere y’ibibazo by’ubuzima, ibizazane, ibiza, indwara z’ibyorezo nka COVID-19 yahungabanyije abantu, ubwumvikane buke n’amakimbirane mu ngo, intambara y’amoko n’ibihugu ariko hari igisubizo kuri byose.

Ati “Uko guhangayika no kwibaza aho Isi yacu igana, abato bakibaza ko bahungira ahandi nyamara hose harava, ntaho wahungira. Kirisitu wemeye kutwitangira ni we mizero yacu.’’

Buri mwaka Abakirisitu bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika ibibutsa urupfu rwa Yezu Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba bigatuma bizera imbabazi z’ibyaha byabo.

 

 

Leave A Comment