• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abaturage basaga 200 bamaze guhugurwa ku kamaro ko kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo

Mu rwego rw’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na CDJP Kigali ku nkunga ya Trocaire binyuze muri CEJP, hamaze guhugurwa abasaga 200 baturuka mu turere twa Rulindo na Gakenke bahawe ibiganiro ku kamaro ko kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, gufata ibyemezo bihuriweho, gufatanya mu nshingano no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Zimwe mu mbogamizi abagore bagiye bagaragaza harimo ko bagiye babuzwa uburenganzira ku mutungo w’urugo bigatuma batagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo ku ikoreshwa ryawo.

Indi mbogamizi n’imirimo myinshi yo mu rugo ikorwa n’abagore bigatuma batabona umwanya wo kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Hari kandi abagore bagihohoterwa bigatuma batinya kujya mu nzego zifata ibyemezo.

 

Mu bahugurwa harimo n’abagabo

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo gukomeza ubukangurambaga ku bagabo bakamenya ko n’abagore bafite uburengamzira ku mutungo w’urugo ntibumve ko imitungo yose ari iy’umugabo gusa.

Abagore bagomba kumenya uburengamzira bwabo kandi bakigirira icyizere bagatinyuka bakitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ntibabiharire abagabo gusa.

Gukumira no kurwanya ihohoterwa rigikorerwa abagore no gutanga amakuru ku gihe kugirango rikumirwe.

Leave A Comment