• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’abepiskopi gatolika mu rwanda muri iki gihe cyo #kwibuka30

Kiliziya Gatolika yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubu butumwa bwateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, butambutswa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo.

Ubutumwa bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’inama y’Abepisoko mu Rwanda, bwagarutse ku nyigisho zikubiyemo ijambo ry’Imana, ariko zirimo n’impanuro zo gushishikariza Abanyarwanda kubaha ubuzima bw’abandi no kubakunda.

Ati “Bakristu bavandimwe, Turabaramukije muri ibi bihe bya Pasika aho tuzirikana izuka ry’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, We watanze ubuzima bwe, yitangira abantu, arabigurana kubera urukundo yari abafitiye.  Koko, Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka (Yh 3, 16). Mu gihe cya Pasika, duhimbaza urukundo rw’Imana, urukundo rwitanga byimazeyo. Kandi uwo mukiro wa Yezu Kristu ugenewe abantu bose, twese yaratwitangiye ku musaraba”.

Bavandimwe, Uyu mwaka, turahimbaza ibirori bya Pasika, mu gihugu cyacu twibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni b’inzirakarengane igasiga isenye imitima ya benshi. Urugendo rw’imyaka 30 ni urugendo rurerure, rwabayemo byinshi, rwakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kubaka umuryango nyarwanda. Aka rero ni akanya ko gusubiza amaso inyuma kugira ngo turebe indoro y’Imana kuri twe. Turagira ngo mbere na mbere twifatanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubihanganishe muri ibi bihe bitoroshye kandi tubifurize kudaheranwa n’ishavu n’agahinda ko kubura ababo.

Agaciro k’ubuzima bwa muntu

Ibyanditswe Bitagatifu bitubwira ko Imana yaremye umuntu mu ishusho no mu misusire yayo (Intg 1, 27), umuntu akaba afite ubushobozi bwo kumenya no gukunda Umuremyi we. Imana yamushyize ku isi ngo abe umugenga w’ibiyiriho byose, ariko akuza Imana. Umuririmbyi wa zaburi abisubiramo agira iti : « ndibaza nti umuntu ni iki ngo ube wamwibuka ? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ? Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana ; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke » (Zab 8, 5-7). Imana yahaye umuntu icyubahiro cyo gufata isura yayo, cyo kugira umutima wayo. Bityo rero, umuntu wese, yaba muto yaba mukuru, aho yaba akomoka hose, hatitawe ku mateka ye, akwiye kubahwa no gukundwa.

Agaruka ku gaciro k’ubuzima, papa Yohani Pawulo wa Kabiri mu Rwandiko yise Evangelium vitae aragira ati : « ubuzima bw’umuntu buturuka ku Mana, ni impano y’Imana, ni isura yayo n’ikimenyetso kidasibangana, mbese ni uruhare muntu afite ku mwuka w’Imana ibutanga. Imana rero niyo mugenga w’ubwo buzima : umuntu ntashobora kubukoraho ibyo yishakiye » (Evangelium vitae, 39).

Akomeza agira ati : « ubuzima buturuka ku Mana, kandi kuva mu ntangiriro zabwo bwifitemo ubudahangarwa bwanditswe mu mutima wa muntu, ni ukuvuga mu mutimanama we. Ikibazo Imana ibaza Kayini amaze kwica murumuna we Abeli, kigira kiti : “wakoze ibiki » (Intg 4, 10), kiragaragaza imibereho y’umuntu wese : mu nkebe z’umutimanama we, buri muntu yibutswa buri gihe ubudahangarwa bw’ubuzima bwe n’ubw’abandi, nk’ikintu kitari icye kubera ko ubuzima ari ingaringari n’impano by’Imana, Umuremyi akaba na Data » (Evangelium vitae, 40). Muri iki gihe, mu mpande nyinshi z’isi hariho ubusumbane hagati y’abantu, ndetse hakabaho no kutita ku gaciro k’ubuzima bw’umuntu. Urasanga henshi abantu ari ba nyamwigendaho, ufite intege nke ntiyitabweho, umukene agatsikamirwa kandi nyamara twese turi mu ishusho y’Imana. Birakwiye ko tugaruka ku muco w’urukundo n’ubufatanye muri uru rugendo turimo kuri iyi si, tukita ku buzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu kandi tukabwubaha. Nibyo Pawulo mutagatifu atubwira ati : « urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro” (Rm 12, 9-10).

Kuki twibagirwa ubuzima bw’umuntu?

Iyo na none dusomye mu Byanditswe Bitagatifu, dutahura ko iyo abantu batangiye gushyira inyungu y’ibintu hejuru y’Imana n’abantu, ubuzima bwabo buradogera kuko baba bacuritse ibintu. Ubusanzwe tuzi ko Imana iri hejuru ya byose ; abantu turi ku rwego rumwe naho ibintu bikaba mu nsi y’ibirenge byacu, kuko nyine Imana yaduhaye kubigenga no kubirengera. Ariko akenshi turabicurika, ugasanga ibintu twabihaye umwanya wa mbere mu buzima no mu mateka yacu. Ni byiza ko buri kintu kigira umwanya wacyo uko Nyagasani yabigennye. Kubera irari ry’ibintu n’ikuzo, Kayini yishe umuvandimwe we Abeli (Intg 4); amakimbirane ashingiye ku rwuri yateje induru hagati y’abashumba ba Abrahamu n’aba Loti, barashwanye bituma Loti na Abrahamu batandukana (Intang 13). Iyo twibagiwe ko agaciro k’umuntu kari hejuru y’ibindi byose byaremwe, bituma turengera cyangwa tugakora ibidakwiye, bityo n’imibanire yacu ikazahara.

Na hano iwacu mu Rwanda, iyo tumenya agaciro k’ubuzima bw’umuntu, tukamenya ko twese dukomoka ku Mana Umuremyi wacu kandi tukibuka ko ari Yo twese tuganaho ; iyo tuza kuzirikana ko dusangiye amaraso, ko turi abasangirangendo… hari ibyaha byinshi tuba twararetse kwishoramo birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibiduhuza ni byo bifite agaciro.

Ibidutanya bifite agaciro gake cyane ugereranyije n’ibiduhuza.

Mu gutekereza kuri iyo sano iduhuza twagombye gusigasirana urukundo, umuririmbyi wa zaburi arababazwa n’inabi tugirirana hagati yacu kandi turi abavandimwe. Aragira ati : « yabaye ari umwanzi untuka, we namwihanganira ; yabaye ari umubisha unteye akantsinda, we namwibeta nkamucika. None ni wowe tureshya, wowe dusanganywe, ukaba n’inshuti yanjye y’amagara ! Ni wowe twabwiranaga amabanga, tukajyana mu ngoro y’Imana dushyize hamwe » (Zab 55/54, 13-15).

Iyo abantu baharaniye kuba nyamwigendaho bakarwanira inyungu zabo gusa, ingeso mbi zirabinjirana bakibagirwa isano ibahuza n’Imana na bo ubwabo, hanyuma n’imibanire yabo ikarushaho kugorana. Nitwiyibutse agaciro k’ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu maze dushyire umwete mu kuburinda no kubusigasira. Ni byo bizaduha amahoro n’umunezero muri ubu buzima bwo ku isi ndetse bikadutegurira n’ihirwe mu Bwami bw’Ijuru.

Inabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bavandimwe, Igihugu cyacu cyanyuze mu mateka ashaririye cyane y’inabi n’urugomo, ukwikubira n’ukwikanyiza. Muri ayo mateka, abantu batojwe kurebana nabi, gukekana no guhemukirana kandi ntibigire gihana. Ibyo byose byahawe intebe kuko twibagiwe isano iduhuza yo kuba turi abanyarwanda. Yakobo Mutagatifu arandika agira ati: “Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara ntacyo muronka, murarwana kandi mukavurungana ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba” (Yk 4, 1-2).

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abarenga miliyoni ni icyasha gikomeye cyerekanye aho inabi ya muntu ishobora kugera. Igihe cyose umutima w’umuntu wanze kurebana ineza uwo bava inda imwe, uwo baturanye, uwo bakorana, uwo bahuye, muri uwo mutima havubukamo urwango kandi iyo twemeye ko urwo rwango rugaba amashami mu mutima no mu migirire yacu, rwera imbuto mbi y’ubwicanyi n’ubugomeramana.

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, twongere twibaze icyo umutima wacu uhatse. Uyu mutima wanjye watuwe n’iyihe myifatire mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi? Nta nabi yigeze kuwuganza? Nabyitwayemo nte? Nafashijwe n’iki ngo iyo nabi nyitsinde? Cyangwa se kuki naretse inabi ikanganza? Kuki nimitse urwango mu mutima wanjye? Ubu nkore iki ngo iyo nabi idakomeza kugaba amashami mu mutima wanjye no mu muryango wanjye? Kiliziya mu rugendo rwo gusohoka mu nzitane za Jenoside Dore imyaka 30 irarangiye Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Uretse kubura abantu, hanasenyutse byinshi. Imitima ya benshi ituwe n’agahinda n’umubabaro kubera kuba impfubyi cyangwa abapfakazi, benshi barafunzwe bazira ibyaha bya Jenoside n’ibijyanye na yo, abandi bagana inzira y’ubuhungiro, ibikomere byari byinshi kandi bigoye. Ndetse n’ibyo bikomere biracyari byose kuri bamwe.

Kiliziya mu rugendo rwo gusohoka mu nzitane za Jenoside

Dore imyaka 30 irarangiye Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Uretse kubura abantu, hanasenyutse byinshi. Imitima ya benshi ituwe n’agahinda n’umubabaro kubera kuba impfubyi cyangwa abapfakazi, benshi barafunzwe bazira ibyaha bya Jenoside n’ibijyanye na yo, abandi bagana inzira y’ubuhungiro, ibikomere byari byinshi kandi bigoye. Ndetse n’ibyo bikomere biracyari byose kuri bamwe.

Turashimira Imana yo yaherekeje Abanyarwanda muri uru rugendo rw’imyaka 30 rwo kwiyubaka no kugerageza gukemura ibibazo byari bibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange na buri muntu ku giti cye. Ku ikubitiro, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe iya mbere mu gufasha mu rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge ubwo yatangazaga Sinodi Gacaca-Nkirisitu yari igamije gufasha abakristu gusohoka mu mwijima w’icyaha kugira ngo babashe guhimbaza Yubile y’Ivanjili mu mwaka wa 2000. Mu myanzuro myiza yafashwe, abakristu biyemeje kumurikirwa n’Ivanjili kugira ngo ibabyarire ubuvandimwe nyabwo. Mu bindi byakozwe harimo gufasha abana kwiga, mu gutabara impfubyi n’abapfakazi binyuze cyane cyane muri Caritas no mu bikorwa by’amaparuwasi. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nzego zayo zose nayo yakomeje gufasha umuryango nyarwanda kwiyubaka mu bumwe n’ubudaheranwa. Yashyizeho kandi ihugura abakangurambaga, abafashamyumvire n’abafasha mu by’amategeko kugira ngo bafashe abanyarwanda mu rugendo rw’isanamitima, ubwiyunge n’ubudaheranwa. Yashyizeho hirya no hino amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo afashe abanyarwanda kwegerana no kugendera hamwe.

Muri iki gihe, dukomeje ubutumwa bwo guhuza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango bahemukiye tugamije kubaka igihugu cy’amahoro n’ituze. Amatsinda y’abakoze urwo rugendo rw’ubwiyunge akomeje kwiyongera muri za paruwasi. Ni umurimo ngombwa Kiliziya ishyizemo imbaraga kuko ubwiyunge mu bantu bukomeza umubano hagati y’imiryango kandi imitima y’abantu igatekana. Ibi kandi birajyana n’ubukangurambaga ku Itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo buri gukorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki gihe.

Twibuke twiyubaka

Bakristu bavandimwe, Nk’Abanyarwanda, uko imyaka ishyira indi, twese hamwe dufatanye urunana mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu. Ariko kandi, turafatanya no kwibuka twiyubaka. Mu kwibuka ku nshuro ya 30, na none turabararikira kwitabira gahunda zijyanye no kwibuka, tugafatana mu nda, tukaba hafi abafite ingorane z’ubuzima, tugahumuriza abashavuye kandi tugahamya ko twamenye koko Kristu wazutse, uduhuriza twese mu rukundo.

Nk’abakristu, turibuka abacu bambuwe ubuzima bazira uko Imana yabaremye, tukijora mu mutima aho twagaragaje urukundo ruke, aho twabuze ubutwari, aho tutahagaze ku kuri ngo turengere ubuzima bw’abahigwaga. Iyo twibuka, duhindukirira Imana, tukiyemeza kunagura igihango cy’ubuvandimwe n’ubukristu dukomora kuri Yezu Kristu wazutse. Twibuka dusaba Imana Nyir’ineza na Nyir’ubuzima, ngo yakire abadutanze kuyisanga nk’ituro rihumura neza kandi urumuri rw’iteka rubarasireho, baruhukire mu mahoro.

Iyo twibuka, nk’abakristu, twiyemeza kuba ikiraro cy’amahoro n’iteme rihuza abantu. Amatsinda anyuranye y’ubumwe n’ubudaheranwa kimwe n’andi matsinda abantu bahuriramo bagafashanya kwizamura, imiryango-remezo, imiryango ya Agisiyo Gatolika n’ibindi nikomeze kuba koko umusemburo w’ubuvandimwe.

Muri urwo rugendo rwo kwibuka twiyubaka, buri wese yumve ko afite inshingano yo kureba imbere ye, agategura ejo hazima, kandi agafasha n’abandi kwigiramo ibitekerezo byubaka. Kwibuka si ibya bamwe gusa, ni ibya twese. Ntawe ugomba kwishyira ku ruhande, nta kwigira ntibindeba. Twese dusangiye amateka, dukwiye kwiyumvamo ko twese turi abavandimwe, ko dusangiye gupfa no gukira.

Dukomeje ibikorwa byunga abantu

Bakristu bavandimwe, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, ikomeje gushyigikira ibikorwa bihuza abantu binyuze muri gahunda y’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa.

Papa Benedigito wa 16 ni we ugira ati : « Koko rero, ubwiyunge nyakuri nibwo bubyara amahoro arambye mu bantu » (Africae munus, 21). Iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubahangara. Ubumwe bwacu nk’abanyarwanda nizo mbaraga zacu. Turi mu rugendo rwo kwimakaza imbabazi. Ibihano ku bakoze ibyaha biragorora kandi bitanga ubutabera mu buryo bwabyo. Ariko imbabazi zongeraho akarusho ko kugarura icyizere mu bantu, no kongera kurema no kubumbabumba ubuvandimwe hagati y’abagize nabi n’abahemukiwe. Imbabazi zirakiza kandi zirabohora. Ni yo mpamvu, twifuza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butandukanye hamwe n’abayirokotse bagira imbaraga zo kugana urugendo rw’imbabazi. Turashimira cyane Paruwasi zamaze gufata uwo murongo. Mu gutanga no kwakira imbabazi, abantu bakomeretse bashobora gukira ndetse n’imiryango yari yaracitsemo ibice ikongera gusubirana (Africae munus, 21). Turashishikariza Abasaserdoti n’Abiyeguriye Imana guhugukira ibikorwa byose bigamije kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kubikangurira abakristu.

Umusozo

Bakristu bavandimwe, Urugendo rw’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twararufatanyije mu bihe bitari byoroshye na busa. Muri uru rugendo, twigiyemo ko turi abasangirangendo kandi ko ibiduhuza ari byinshi cyane nk’abanyarwanda. Ntawe ukwiye gutega amatwi ikintu cyose kigambiriye gusenya umuryango nyarwanda cyangwa se gusenya umuntu muri rusange. Abanyarwanda b’abakristu, nibige kwiyubakamo imico myiza y’ubukristu kandi y’ubumuntu. Abakristu nibaharanire kuba umusemburo w’amahoro n’ineza kandi babitoze n’abana babo kugira ngo nabo bakure ari abanyarwanda bacengewe n’ubukristu.

Pawulo Mutagatifu aratubwira ati: “Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani. Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane” (Ef 5,10-11). Dutoze abakiri bato umuco w’amahoro, tubatoze gusenga mu kuri no gushyira imbere ubuvandimwe.

Ineza ya Nyagasani Yezu wazutse niherekeze Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abafite ihungabana bahumurizwe kandi bitabweho, abadafite aho batuye hazima bagobokwe, imiryango yongere kwegerana, twese dufatane mu nda maze twubake ubuvandimwe buzira umwiryane.

 

Leave A Comment