• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abapadiri Bakuru bakorera Ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali baganiriye ku ngingo zifasha abakirisitu kugira imibereho myiza

Nyuma yo kubona ko Kiliziya ikomeje kugira umubare munini w’abaza babagana bifuza ko babafasha kubera impamvu zitanduka (ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi);bimaze kugaragara kandi ko amikoro Kiliziya ifite ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi; mu gihe kandi babona nyamara ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima mwiza wo gufasha abatishoboye; haatekerejwe gutangiza gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas ya Paruwasi. Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi; kandi uwabyiyemeje akiyandikisha (souscription).

Izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana “mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas Kigali yatangarije abandi ba Padiri bakuru ko iyi gahunda batangiye kuyitekereza nyuma ya COVID 19 ,muri 2021, aho basuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi ya Kigali bakayiganiraho, kandi bagasanga yakirwa neza.

Ati “Hashize umwaka tuyikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda.Twiteguye kandi gukomeza ubukangurambaga, hakoreshejwe uburyo bunyuranye kugira ngo irusheho kumenyekana. Twakora iki kugira ngo iyi gahunda, igamije kongerera ubushobozi Caritas ya Paruwasi, yumvikane kandi yitabirwe?

Gahunda yo kuvana abatishoboye mu bukene

Padiri Twizeyumuremyi akomeza avuga ko muri iki gihe, imiryango yose ikorana na Leta muri gahunda zo gufasha abatishoboye, isabwa kwerekana ko abo yafashije bavuye mu cyiciro cy’ubuzima bakagera mu kindi cyiza kurushaho.

Ati “ Na Caritas rero n’ubwo dufasha abantu benshi batugana bakeneye gufashwa, dusabwa kwerekana niba koko twarabavanye mu buzima bubi barimo tukabageza mu buzima bwiza. Kugeza ubu hari gahunda Caritas Kigali twatangije yitwa “KWIGIRA”. Muri iyi gahunda, aho guha umuntu ikimutunga uwo munsi gusa, azana umushinga muto ubyara inyungu ashobora gukora ,tukareba niba twamutera inkunga yo kuwushyira mu bikorwa; bityo akabasha kwifasha ,aho guhora aza kwifashisha”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko muri iki gihe ,abanyarwanda benshi bamaze kumenya agaciro ko kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya. Aya matsinda atuma babasha kwegeranya ubushobozi buke bafite, bukabyara umusaruro utubutse.

Ati “ Muri Caritas Kigali, twatangiye gushishikariza abantu gahunda y’ “IBIMINA BIDASESA” aho abahuriye mu Itsinda birinda kugabana uko umwaka utashye ngo bongere batangirire kuri zero; ahubwo bakoresha umuco mwiza wo kongera igishoro cyabo, kugira ngo bagende barushaho kugurizanya amafaranga atubutse.

Padiri twizeyumuremyi avuga ko ari ko baasangira ibitekerezo, kugira ngo barebere hamwe uko bagaragaza umusanzu wabo mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “ Ntagushidikanya ko hari benshi twahinduriye ubuzima kandi neza.Ndetse uwareba muri Paruwasi zacu uko ari 42 ,kugeza ubu, yasanga aba bantu bahari kandi ari benshi”.

Abapadiri bitabiriye inama bashimye izi gahunda ndetse bemeranywa ko bagiye kuzishyiramo imbaraga nyinshi Caritas iwacu igakora igakomeza gufasha abatishoboye ndetse hagashyirwa imbaraga muri gahunda yo kubigisha kujya mu matsinda yo kubitsa no kuzigama.

 

Leave A Comment