• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakangurambaga ba serivise y’Iterambere ryuzuye rya muntu biyemeje kuba intangarugero muri “Caritas iwacu”

Abakangurambaga ba serivise y’Iterambere ryuzuye rya muntu(Caritas/CDJP) bo muri Zone ya Masaka kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024 bahuriye mu biganiro n’urwego rwa Serivise Diyosezi baganira kuri gahunda ya “Caritas iwacu”.

Narame Gratia ukuriye ishami ryo gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali yasobanuriye aba bakangurambaga uko caritas Iwacu ikora n’akamaro kayo mu gufasha abatishoboye.

Ati “Nyuma yo kubona ko dukomeje kugira umubare munini w’abaza batugana bifuza ko tubafasha kubera impamvu zitanduka (ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi); bimaze kugaragara kandi ko amikoro dufite ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi;mu gihe kandi tubona nyamara ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima mwiza wo gufasha abatishoboye; twatekereje gutangiza gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Abakangurambaga biyemeje gushyigikira gahunda ya “Caritas Iwacu”

Padiri Twizeyumuremyi umuybozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasobanuye ko iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas ya Paruwasi.Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi; kandi uwabyiyemeje akiyandikisha (souscription).

Ati “ Izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana “mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana”.

Padiri yasobanuye ko iyi gahunda batangiye kuyitekereza nyuma ya COVID 19 ,muri 2021, aho basuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi ya Kigali bakayiganiraho, kandi bagasanga yakirwa neza.

Ati “Hashize umwaka tuyikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda.Twiteguye kandi gukomeza ubukangurambaga, hakoreshejwe uburyo bunyuranye kugira ngo irusheho kumenyekana”.

Abakangurambaga biyemeje kuba abambere mu gushyigikira iyi gahunda biheraho kugira ngo batange iyo nkunga ndetse baniyemeza gushishikariza abandi kuyitabira.

Leave A Comment